Karongi: Umukobwa wiga muri kaminiza yapfiriye mu Kivu
Umukobwa witwa Cyuzuzo Grace w’imyaka 23 wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) yakuwe mu Kiyaga cya Kivu yapfuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye Umurenge wa Bwishyura ku wa 9 Werurwe 2026 mu gihe uyu mukobwa we yarohamye tariki 8 Werurwe ubwo yari yatemberanye ku Kiyaga cva Kivu na bagenzi be.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mukobwa uturuka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yari yasohokanye na bagenzi be biganaga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST),
Bivugwa ko Cyuzuzo yajyanye mu bwato n’umwe mu basore bari basohokanye, bageze hagati mu kiyaga buriyubika. Uwo musore ahita atabarwa kubera ko yari yambaye ijire ituma akomeza kureremba hejuru y’amazi, maze umukobwa we arohama kuko ntayo yari yambaye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Rwandekwe Songa yavuze ko biyambaje Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, batangira gushakisha uwo mukobwa waje kuboneka ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe.
Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ’uyu mwana aboneraho gutanga ubutumwa bw’uko abantu baturuka ahandi bamenyereye kugera muri piscine, badakwiye gufata ikiyaga cya Kivu nka piscine ndetse ko bakwiye kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe gutembereza abantu mu bwato.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu gihe hategerejwe ko umuryango we utegura gahunda yo kumushyingura cyane ko yabonetse se yamaze kuhagera.


Kinyarwanda
English
Swahili









