issa
Perezida Kagame yitabiriye inama ku ngufu za Nukiliyeri i Paris

Mar 10, 2026 - 13:09
 0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yitabiriye umuhango wo gutangiza inama ya kabiri mpuzamahanga igamije kuganira ku iterambere n’imikoreshereze y’ingufu za nukiliyeri, ibera i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

Iyo nama izwi nka 2nd Nuclear Energy Summit yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku isi baganira ku ruhare ingufu za nukiliyeri zifite mu guteza imbere ubukungu no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri iyi nama kandi yitabiriwe n'umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomiki, Rafael Mariano Grossi, uyobora International Atomic Energy Agency (IAEA), hamwe n’abandi bayobozi n’inzobere mu bijyanye n’ingufu.

Abitabiriye iyi nama baganira ku buryo ingufu za nukiliyeri zishobora kwifashishwa mu kongera amashanyarazi atangiza ibidukikije, guteza imbere inganda no gufasha ibihugu kugera ku ntego zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

U Rwanda rukomeje kwerekana inyota yo guteza imbere urwego rw’ingufu zirambye, aho rwagiye rugirana amasezerano n’ibigo mpuzamahanga mu guteza imbere ingufu zigezweho zirimo n’izishingiye ku ikoranabuhanga rya nukiliyeri, mu rwego rwo kongera amashanyarazi no guteza imbere ubukungu.

Iyi nama ya kabiri ku ngufu za nukiliyeri ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abashoramari n’inzobere mu rwego rw’ingufu, bagamije kurebera hamwe uko izi ngufu zagira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’ingufu zirambye ku isi.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Werurwe, impuguke mu by'ingufu za Nukiliyeri zasuye u Rwanda kugenzura niba u Rwanda rwujuje ibisabwa ngo rwemererwe kubaka uruganda rutunganya ingufu za Nukiliyeri. 