Ngabo Roben afite akazi katoroshye muri FERWAFA
Uwari umunyamakuru wa Radio/TV10, Ngaboyicondo Roben, yahawe akazi muri FERWAFA ko kuba umwe mu bashinzwe itangazamakuru.
Ni imirimo Ngabo Roben amaze iminsi ahawe muri FERWAFA ariko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, akaba ari bwo yatangiye inshingano yahawe muri Federasiyo nubwo afite akazi katoroshye.
Hashize igihe gito Ngabo Roben asezeye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho haje ubuyobozi bushya butifuzaga ko uyu musore akomeza gukora ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ari n’umunyamakuru wa Radio/TV10. Ngabo usanzwe uzi cyane ku gukoresha imbuga nkoranyambaga, ategerejweho kongera kuzahura imikorere y’imbuga za FERWAFA mu buryo buhoraho.
Ngabo Roben yasezeye kuri Radio/TV10 nyuma y’umwaka akora ibiganiro by’imikino. Agiye gusubira ku gukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’umwaka awuhagaritse ubwo yasezeraga muri Rayon Sports.
Uyu musore akazi afite karakomeye cyane kuko hashize iminsi ubona imbuga nkoranyambaga za FERWAFA zidakora neza kuko uwazikoreshaga yari afite akazi kenshi kandi abikora ari wenyine. Ngabo yitezweho kongera kuzamura izi mbuga nkoranyambaga kuko ni kimwe mu bigezweho mu mupira w’amaguru muri iki gihe.
Ngabo Roben yabaye umuvugizi wa Rayon Sports, ariko kandi anyura no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio/TV1, Umuseke ndetse na Igihe. Ubu yinjiye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu ishami rishinzwe itangazamakuru n’itumanaho, aho azakorana n’abarimo Mutuyimana Maurice.
Ngabo Roben yakoze muri Rayon Sports ashinzwe imbuga nkoranyambaga


Kinyarwanda
English
Swahili









