Rwaka Claude yirinze kuvuga ko hari ubwoba Rayon Sports ifitiye APR FC
Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude yanze kuvuga kuri APR FC bahanganye ku gikombe cya shampiyona.
Ku munsi wejo hashize tariki 27 mata 2025, ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gusura ikipe ya Etincelles FC umukino urangira ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 2-1.
Ni umukino utari woroshye ariko ikipe ya Rayon Sports yakinnye neza cyane ndetse iza kwitwara neza ibifashijwemo na Biramahire Abeddy watsinze ibitego 2.
Nyuma y’uyu mukino Rwaka Claude yagarutse ku mukino ariko aza gutangaza ko abayobozi ba Rayon Sports barimo Twagirayezu Thadee ndetse na Gacinya Chance Danny hari ibyo bemereye abakinnyi nibaramuka bitwaye neza.
Yagize ati “ Mbere y’umukino baje kuganiriza abakinnyi bababwira ko nibaramuka batsinze hari agahimazamusyi babahereza bakinjira mu rwambariro.”
Rwaka Cluade yaje no gutangaza ko ntacyo yavuga kuri APR FC bahanganye kuko ngo areba ibye gusa.
Ati “ sinjya mvuga kuwo duhanganye cyane. Njyewe ndeba ibyacu ariko twebwe nitwe turi heza kuko turi ku mwanya wa mbere, nabwo twitaye kureba uwo ari we wese, turi kwita ku mikino yacu tukabasha gutsinda iyisigaye.”
Ikipe ya Rayon Sports gutsinda byatumye ihita igira amanota 53 iguma ku mwanya wa mbere aho ikurikiwe na APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 52.


Kinyarwanda
English
Swahili









