
Perezida Trump arifuza ko Ukraine yaharira Putin Intara ya Crimea
Perezida Donald Trump, atangaza ko yifuza ko Perezida wa Ukraine yaharira u Burusiya Intara ya Crimea kuko n'ubundi ngo yahoze ari iyabwo.
Perezida Donald Trump yavuze ko atekereza ko Volodymyr Zelenskyy yiteguye kureka Crimea, kuko n'ubundi ngo yari yarigaruriwe n'Uburusiya mu 2014.
Kuri icyi Cyumweru, aganira n'Itangazamakuru, ku kibuga cy’indege cya New Jersey nyuma y’umunsi umwe ahuriye na Zelenskyy i Vatikani, yashimangiye ko Crimea igomba kwegurirwa u Burusiya.
Mu cyumweru gishize, Zelenskyy yavuze ko Ukraine idashobora kwemera ko Amerika yivanga muri ibi bibazo kuva ishyigikiye ko Uburusiya bwigarurira Crimea.
Ni nyuma yuko mu mpera z'icyumweru gishize kandi, Zelenskyy yashimangiye ko ako gace ari umutungo w’abaturage ba Ukraine.
Ku cyumweru, minisitiri w’ingabo w’Ubudage Boris Pistorius yavuze ko icyifuzo cy’Amerika cyo gusaba Ukraine guha ubutaka Uburusiya, kitanyuze mu mucyo.
Trump kandi aherutse gushinja Zelensky ko ari gashozantambara atifuza ko intambara irangira.