issa
Nyamasheke: Yapfuye yiyahuye nyuma yo kuvuga ko atazasoza umwaka

Jan 8, 2026 - 09:49
 0

Mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru y’akababaro y’umugabo witwa Sindikubwabo Philémon w’imyaka 38, wasanzwe yapfuye nyuma yo kwiyahura.

Uyu mugabo yasanzwe yiyahuriye aho yari atuye mu Murenge wa Karambi, Akagari ka Kabuga, mu Mudugudu wa Bugarama ku wa 7 Mutarama 2026, nyuma y’igihe kinini agaragaza ibimenyetso by’umuntu ufite ihungabana n’ingaruka z’agahinda gakabije.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko uyu mugabo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umuntu ufite ihungabana nyuma yo kurwara k’umugore we, bivugwa ko bari bamaranye imyaka irindwi bashakanye, na we nyuma akaza gufatwa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Umwe mu baturage bagize umuryango w’uwo nyakwigendera yavuze ko uwo mugabo, Sindikubwabo, yari amaze iminsi avuga amagambo agaragaza kwiheba, aho yavugaga ko atazasoza umwaka atangiye, ndetse ko yari yaragerageje kwiyahura inshuro ebyiri ntapfe, nyuma ku nshuro ya gatatu bikamuviramo kubura ubuzima.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bugarama, Kampayana Télésphore, yemeje ko nyakwigendera yari amaze iminsi agaragaza amagambo yerekana kwiheba gukabije, anavuga ko nubwo yigeze gutabarwa inshuro ebyiri, kuri iyo nshuro ya gatatu bitari gukunda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karambi buvuga ko nyuma yo kuganira n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inzego z’umutekano, hemejwe ko urupfu rwe rwatewe no kwiyahura.

Umukozi w’Umurenge ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Niyonizeye Claudine, yabwiye Imvaho Nshya ko umugore wa nyakwigendera akomeje kugaragaza ibibazo byo mu mutwe, dore ko atigeze anamenya iby’urupfu rw’umugabo we n’ubwo yari hafi aho, ndetse ko ubuyobozi bufatanyije n’umuryango bagiye gukomeza kumukurikirana kugira ngo avurwe, anizeza abaturage ko umwana uwo mubyeyi yari afitanye n’uwo nyakwigendera yafashwe n’umuryango ukaba urimo kumwitaho.

Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wagize ibyago, bunasaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru no gushaka ubufasha igihe hagaragaye ibimenyetso by’ihungabana cyangwa agahinda gakabije, mu rwego rwo kwirinda ko ibyago nk’ibi byakongera kubaho.

Jan 8, 2026 - 10:34