issa
Rwamagana: Umugore ukekwaho kwica umugabo we, yafashwe yihishe mu bihuru

Jan 31, 2026 - 18:54
 0

Umugore witwa Nyirahabiyaremye Agnes uri mu kigero cy'imyaka 40 yafashwe na Polisi y'Igihugu yo mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo gutera icyuma mu rubavu umugabo we witwa Ufite Jean Pierre bikamuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko abapolisi bamusanze aho yari yihishe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Uwo mugore witwa Nyirahabiyaremye  na Ufite Jean Pierre umugabo bari batuye mu Mudugudu wa Gishaka mu Murenge wa Muyumbu,  mu Karere ka Rwamagana .

Amakuru avuga ko uwo mugore yishe umugabo we Saa mbiri z' ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ahita atoroka muri iryo joro.

Abaturage bavuga ko uwo mugore yarazwiho ubusinzi ndetse akaba yarakoze ubwo bwicanyi ubwo yari avuye mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun, aganira na UKWELITIMES, yemeje ko Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Rwamagana yafashe uwo mugore biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. 

Ati" Bivugwa ko mu masaha ya Saa mbiri n'igice umugabo yari mu rugo arimo gusangira n'abana, umugore aba araje undi aramubaza ngo aya masaha urimo kuva hehe? Ahita yikoza hanze azana icyuma undi atakekaga ko yakimutera ahita akimutera mu nda.abana bavuza induru, noneho umugore ariruka,  abaturanyi baje gutabara, babona umuntu arimo arava amaraso bihutira kumujyana ku kigo nderabuzima,  agezeyo bamwohereza ku bitaro bya Masaka agezeyo arapfa."

SP Twizeyimana Hamdun yakomeje ashimira abatanze amakuru kugira ngo ukekwaho kwica umugabo we afatwe na Polisi.

Yagize ati" Umugore yatorotse nko mu hafi ya Saa tanu za mu gitondo nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi bavuga ko bamubonye yihishe mu mirima, abapolisi bajyayo basanga niho yihishe baramufata, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyumbu. Turashimira uruhare rw'abaturage mu gukorana na Polisi mu kurwanya ibyaha kuko no kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n'abaturage batanze  amakuru ."

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda ibiteza amakimbirane mu miryango.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe umugore ukekwaho kwica umugabo we Polisi yamufashe ikamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rukorera mu Murenge Muyumbu. 

Jan 31, 2026 - 19:35