Gisozi: Koperative ya COPCOM yabonye abayobozi bashya
Muhoza Celestin, yatorewe kuyobora Koperative icuruza ibikoresho by’ubwubatsi ikorera mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo izwi nka (COPCOM).
Ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026 nibwo abanyamuryango ba COPCOM batoreye Muhoza Celestin kubayobora ndetse banatora Mukamunana Emerthe kuba visi perezida w’iyo Koperative.
Ibi bibaye nyuma y’uko hashize amezi arenga atatu uwahoze ari umuyobozi w’iyi Koperative, Kamonyo Bahenda André, afunzwe azira kwakira indonke no konona umutungo wa Koperative.
Aya matora mu rwego rwo kugira ngo agende neza yakurakiranywe n’umuyobozi wungirije wa RCA ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi Mukandahiro Hidayat
Abanyamuryango ba COPCOM babwiye UKWELITIMES, ko aya matora yitabiriwe ku kigero cya 95% ndetse bishimiye ko babonye ubuyobozi bushya ndetsebizeye ko buzabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Muri aya matora habereyemo agashya kubera ko umugore witwa Kayumba Jeannine wari umunyamabanga wa COPCOM yegujwe kuri uwo mwanya ashinjwa kujya mu biro bya Kamonyo Bahenda André wahoze ayobora iyi koperative mbere yo gufungwa akavanamo dosiye zose.
COPCOM ifite abanyamuryango basaga 290, ikaba icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ndetse ubu ikaba isigaye yubaka inzu ikaziha abanyamuryango ku giciro cyoroheje.

Kinyarwanda
English
Swahili








