Inshuti ya Ronaldo, Ishow Speed ategerejwe ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
Ishow Speed usanzwe ari inshuti ikomeye ya Cristiano Ronaldo, ategerejwe ku mukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nibwo hazaba imikino ya Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC mu bagabo ndetse n'umukino uzahuza Rayon Sports n'Indahangarwa mu bagore, yose izabera muri Sitade Amahoro.
Ni imikino irimo gutegurwa mu buryo budasanzwe na FERWAFA ndetse kuri uyu munsi hari udushya turenze kuba hari ibi birori by'umupira. Biteganyijwe ko abazitabira uyu mukino bazarebera igikombe cy'Afurika muri Sitade aho kureka kuza muri Sitade kubera imikino y'igikombe cy'Afurika.
Amakuru twamenye kandi ni uko muri Sitade Amahoro abantu bazaza hakiri kare ku isaha ya Saa Cyenda z'amanwa bazahabwa ibirori n'umwe mu bakoresha urubuga rwa YouTube na Twitch ukomeye ku isi, Darren Jason Watkins Jr, uzwi nka Ishow Speed uzaba ari mu Rwanda.
Uyu musore biteganyijwe ko azahabwa n'umwanya muri Sitade Amahoro nyuma y'umukino uzabanza hagati ya Rayon Sports WFC n'Indahangarwa WFC akaganiriza abafana ariko akazanakomerezaho akareba umukino ikipe ya APR FC izakina na Rayon Sports.
Ishow Speed w'imyaka 20, umaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ku isi, ategerejwe hano mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi ari kuzenguruka mu bihugu bya Afurika muri gahunda ye yise "Speed Does Africa" yo kuzenguruka mu bihugu 20 byo kuri uyu mugabane.
Darren Jason Watkins Jr uzwi nka Ishow Speed amaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo South Africa, Botswana, Zimbabwe, Angola ndetse na Eswatini.
Uyu musore ubwo yari muri Botswana yavuze ko muri iki gihugu nta "Ngagi" zihari ariko azazibona naza mu Rwanda ariko ko atazakora 'Live Streaming' nkuko asanzwe abikora kuko ibikoresho akoresha atabona uko abigenza mu mashyamba gusa azafata amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ishow Speed ibindi bihugu azasura birimo Algeria, Angola, Benin, Egypt, Ethiopia, Ghana, Ivory Coast, Kenya, Liberia, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Senegal, Zambia ndetse n'u Rwanda.
Ishow Speed usanzwe ari inshuti ya Cristiano Ronaldo agiye kuza mu Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









