Mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yahamagawe harimo umukinnyi wa Etincelles FC na Kiyovu Sports
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche yashyize hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi azifashisha mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025, nibwo umutoza Adel Amrouche yashyize ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 27 agiye gutangirana nabo mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Ni urutonde rwatunguranye ndetse n'abakinnyi barimo bamwe baratungurana cyane. Umwe mu bana bakiri bato berekanye ubuhanga budasanzwe, Ishimwe Djabilu usanzwe akina muri Etincelles FC yisanze yahamagawe muri aba bakinnyi. Undi mukinnyi ni Niyo David wigaragaje cyane muri shampiyona y'umwaka ushize akina muri Kiyovu Sports.
Muri uru rutonde kandi harimo abandi bakinnyi bashya bahamagawe barimo Nduwayo Alex uri gukina muri APR FC ariko akaba yarigaragaje cyane ubwo yakinaga muri Gasogi United. Nkulikiyimana Darryl Nganji ukina muri Sitade De Liege nawe yongeye guhamagarwa.
Abakinnyi batunguranye bakabura muri urutonde barimo Hakim Sahabo ndetse na Samuel Guellete bakina hanze y'u Rwanda, ariko abarimo Niyigena Clement na Ruboneka Jean Bosco nabo bakina hano mu Rwanda ntabwo bigeze bahamagarwa.
Abakunzi b'umupira w'amaguru hano mu Rwanda bari bategereje rutahizamu Byiringiro Lague ndetse na Ishimwe Christian bigaragaje cyane mu mikino imaze iminsi ikinwa hano mu Rwanda, ariko ntabwo bahamagawe.
Aba bakinnyi bagiye gutangira umwiherero bitegura imikino u Rwanda ruzahuramo na Nigeria ndetse na Zimbabwe. Iyi mikino izakinwa tariki 6 Nzeri 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Rwanda izakina na Nigeria naho tariki 9 Kanama 2025, yongere gukina na Zimbabwe.
Nkulikiyimana Darryl Nganji yahamagawe
Ishimwe Djabilu ukina muri Etincelles FC yahamagawe
Niyo David nawe yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









