
Muhire Kevin yasubije imbaraga mu bakunzi ba Rayon Sports
Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports ndetse ukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Muhire Kevin yagize icyo atangaza mbere yo guhura na Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya Kabiri nyuma yaho abakinnyi bamwe baviriye mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari irimo gukina imikino 2 yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Nyuma y'iyi myitozo, abakinnyi ba Rayon Sports hamwe n'abafatanyabikora bashinzwe kubambika, babashyikirije imyambaro mishya bazajya bakoresha imyitozo ya buri munsi.
Nyuma y'iki gikorwa kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko abakinnyi bose ba Rayon Sports bameze neza ndetse bari mu mwuka umwe wo gutwara igikombe uyu mwaka.
Yagize ati " Ikipe yiteguye neza, umwuka ni mwiza, turabizi ko dusigaje imikino 8 kugirango tugere ku gikombe. Gahunda ni ukubara umukino ku mukino, rero intego n'ugutwara igikombe. Ntakurekura Kandi turizeza abakunzi ba Rayon Sports ko kuwa gatandatu tuzatsinda."
Umukino ubanza wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ibitego 2-1 mu mukino yarushijwe na Mukura Victory Sports kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Muhire Kevin yagize icyo avuga kuri uyu mukino ubanza ndetse ni uko bazitwara muri uyu mukino wo kwishyura. Kevin yavuze ko amakosa bakoze bayakosoye ndetse yizeza abakunzi ba Rayon Sports kwitwara neza bakabaha ibyishimo.
Yagize ati "Mukura VS yadutsinze dufite imvune nyinshi. Amakosa twakoze ku mukino ubanza turayazi, twarayakosoye. Ntabwo twemerewe gukora ikosa iryo ari ryo ryose. Tuwiteguye neza, ahasigaye ni ahabafana bakaza bakadushyigikira Kandi tuzabaha ibyishimo uko babyifuza."
Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports irimo gutegura mu mpande zose, uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2025, uzabera muri Sitade Amahoro saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 1 w'agateganyo wa shampiyona n'amanota 46 naho ikipe ya Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 6 n'amanota 30.
Muhire Kevin na bagenzi be bamurikirwa imyambaro mishya y'imyitozo.