
Rayon Sports yakoze impinduka mu batoza bayo
Ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka mu batoza bayo.
Hashize iminsi 2, bitangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports yahinduriye inshingano umutoza mukuru w’abagore, Rwaka Claude ndetse ni nako byaje kugenda yerekeza mu kungiriza mu bagabo.
Ibi byemejwe n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatatu tariki 2 mata 2025, aho yemeje ko Rwaka Claude ari we ugiye kungiriza Robertihno mu ikipe ya Rayon Sports y’abagabo nyuma yo guhesha ibikombe 2 ikipe y’abagore.
Ikipe ya Rayon Sports kandi yatangaje ko ikipe y’abagore igiye gusigaranwa na Rudasingwa Fleury nk’umutoza mukuru naho Dushimimana Djamila niwe uzaba ari umutoza wungirije.
Rwaka Claude yerekeje muri Rayon Sports y’abagabo nyuma yo kuba yaratwaye igikombe cya Shampiyona ndetse afite akazi gakomeye cyane ko gufasha Robertihno bakareba ko batwara igikombe cya shampiyona no mu bagabo.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 1 mata 2025, Rwaka Claude yeretswe abakinnyi ba Rayon Sports ndetse umukino wa mbere batangiye kwitegura ni uwuri kuri uyu wa gatandatu tariki 5 mata 2025, uzabera i Rubavu.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 ariko ikipe ya APR FC iri hafi cyane ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, bivuze ko nikora ikosa rimwe gusa bizahita bituma iva ku mwanya wa mbere.