Lionel Messi agiye kugaruka muri FC Barcelona
Umunya-Argentine ukina ataha izamu, Lionel Messi, agiye kugaruka muri FC Barcelona.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Mundo Deportivo, kivuga ko ikipe ya FC Barcelona irimo gutegura kugarura Lionel Messi ubwo bazaba bafungura Sitade irimo kuvugururwa ya Sportify Camp Nou.
Aya makuru yagiye hanze mu gitondo cyo kuri wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, aho bivugwa ko FC Barcelona irimo gutegura ibirori byo gufungura Sitade ndetse yifuza kuzaba ifite Lionel Messi.
Amakuru ahari avuga ko iyi kipe yifuza ko Lionel Messi azaba ahari nk’umu-Star mukuru ndetse yiringiye ko iki gitekerezo kizakunda.
Kugeza ubu ntabwo Sitade ya Camp Nou iruzura kuko haracyarimo gukorwa igisenge cy’iyi Sitade ndetse biteganyijwe ko mu mpeshyi y’umwaka wa 2026, nibwo izafungurwa.
FC Barcelona yifuza guhereza icyubahiro Lionel Messi nk’umunyabigwi wakoreye amateka muri iyi kipe. FC Barcelona ivuga ko ibyo irimo gutunganya nibigera mu mpeshyi bitaratungana 100%, ibi birori bishobora gusubikwa.
Lionel Messi kugeza ubu arimo gukina muri Inter Miami yajemo 2023 avuye muri Paris Saint Germain.
Lionel Messi ni kapiteni wa Inter Miami


Kinyarwanda
English
Swahili









