issa
Umujyi wa Kigali wagobotse Kiyovu Sports yongera kugarura ubuyanja

Jul 23, 2025 - 17:53
 1

Mu gihe izindi kipe zarimo kwiyubaka abakunzi ba Kiyovu Sports bibazaga uko ikipe yabo igiye kubaho nta kongeramo abakinnyi ariko iki kibazo kigiye gukemuka.

Umwaka ushize w’imikino nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo cyo kutandikisha abakinnyi bitewe n’ibirego byari byinshi muri FIFA byatanzwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza baregaga iyi kipe kutabishyura amafaranga yabo.

Ibi bibazo Kiyovu Sports yahuye nabyo, byatumye ubuzima muri shampiyona butagenda neza kuko igice cy’ibanza cya shampiyona( Phase Aller), yasoje iri ku mwanya wa nyuma ariko mu gice cy’imikino yo kwishyura (Retour), iza kugobokwa n’umwe mu bakunzi bayo Ndorimana Jean Francois Regis ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Tariki 11 Nyakanga 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yaje gukora inama idasanzwe yahuje abakunzi, abayobozi ndetse n’abayiyoboye mu myaka yashize,  hemerezwa ko hagiye gushakwa amafaranga mu buryo bwose kugira ngo ibi birego bikurweho.

Kiyovu Sports yongeye kugarura ubuyanja

Kugarura ubuyanja ni imvugo ikoreshwa igihe umuntu cyangwa ikintu gifite ikibazo kikaza gucyemuka. Ibi biba bivuze ko uwo muntu cyangwa ikintu kigaruye imbaraga, akanyamuneza, ubuzima cyangwa icyizere.

Ikipe ya Kiyovu Sports irarebwa n’iyi mvugo kuko yari imaze igihe kirekire irwana n’ubuzima ariko bigiye gukemuka abakunzi bayo bagarure akamwenyu.

Amakuru UKWELITIMES twabwiye n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports utifuje ko tumuvuga izina, yatubwiye ko umujyi wa Kigali wabahaye Milliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo bakuyemo ayo bishyura abo bari bafitiye ideni.

Kiyovu Sports twamenye ko abo bari bafitiye imyenda kugeza ubu barimo John Mano ukomoka muri Sudani ndetse n’umtoza Petros Koukouras ukomoka mu gihugu cy’ubugiriki. Twamenye kandi ko kipe iyi kipe yasabwaga angana na Milliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko twabitangarijwe n’uyu muyobzozi, yatubwiye ko iki cyumweru kirarangira ibibazo byose Kiyovu Sports yari ifitanye na FIFA biraba byashyizweho akadomo, bagatangira gishyiramo amaraso mashya.

Kiyovu Sports iri mu biganiro bya nyuma na Emmanuel Arnold Okwi ndetse kandi yamaze no gusinyisha Cedric Amis umaze iminsi avugwa muri Rayon Sports. Iyi kipe kandi yamaze kurangizanya n’umutoza Haringingo Francis wasezeye Saison ishize muri Bugesera FC.

John Mano ari mu bo ikipe ya Kiyovu Sports igiye kwishyura

Petros Koukouras agiye kwishyura na KIyovu Sports

Abakunzi ba Kiyovu Sports barayitabariza – Umuseke

Abakunzi ba Kiyovu Sports bagiye kgarura amamwenyu

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umujyi wa Kigali wagobotse Kiyovu Sports yongera kugarura ubuyanja

Jul 23, 2025 - 17:53
Jul 23, 2025 - 17:54