issa
Perezida wa Rayon Sports yakebuye abayobozi bagenzi be anashyira umucyo ku makimbirane avugwa 

Sep 10, 2025 - 11:23
 0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee yagize icyo atangaza ku bijyanye n’iyi kipe ayoboye ariko anakebura abayobozi bagenzi be.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Perezida yagiranye na Televisiyo ya Rayon Sports ikorera kuri Murandasi yitwa Rayon Sports TV, yemeza ko inteko rusange ayishima cyane kuko hari ibyafatiwemo umwanzuro kandi byari bikwiye guhinduka bijyanye n’amategeko.

Yagize ati “ Iyo ushaka ko indwara ikira urayirata, kandi iyo udashaka ko ikira urayihisha. Uyu munsi cyangwa ahashize bitari cyera, nanavuga ko n’imbere gato bigaragara ko amategeko, imikorere n’imikoranire bisa nkaho harimo ibintu bitameze neza. Bigendanye n’igihe cyashize, Inteko rusange yasabye ko hashakwa abanyamategeko baturutse hanze b’abanyamwuga bakatwigira amategeko hagendewe ku mategeko ya RGB. Abanyamuryango nanashimira cyane, bafashe icyemezo cyo kuvuga ngo amategeko ahindurwe.”

Kuva mu minsi ya nyuma ya shampiyona saison 2024-2025, hagati ya Twagirayezu Thadee ndetse na Muhurirwa Prosper Visi Perezida wa Rayon Sports, havuzwemo kutumvikana binahari kugeza n’ubu.

Iki kibazo kandi hari bamwe bagishyizemo Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi ariko Thadee aza gutangaza ko ntakibazo na kimwe bafitanye ahubwo ibyo byose biri mu zindi mpande z’abashaka kubateranya ku nyungu zabo.

Byaje kuvugwa ko Twagirayezu Thadee yashatse kweguzwa ku mwanya wo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ariko ntibyaba nkuko byavuzwe.

Mu kiganiro uyu muyobozi yakoze yatangaje ko ntazibana zidakomanya amahembe ariko babibonye bagafata umwanuzro bakicara bakemeza ko hashyirwaho amategeko ahamye.

Yagize ati “ Ntazibana zidakomanya amahembe. Iyi rero mutangiye gukomanya amahembe nibwo rero mwicara noneho mu gatuza. Twarabibonye ko twakomanyije amahembe, niyo mpamvu twicaye tugashyiraho n’amategeko ahamye atuyobora, buri muntu mu nshingano ze. Turavuga kandi ngo reba dushyireho n’abanyamwuga bazayobora ibyo bintu ariko bose bayobowe na Komite nyobozi.”

Ubwo mu buyobozi bwa Rayon Sports hasohokaga umushinga mushya uzinjiriza amafaranga iyi kipe mu gihe kirambye, hasohotse amakuru avuga ko umwe mu badashyigikiye uyu mushinga harimo Twagirayezu Thadee, ariko benshi bakabihuza no kuba atari ashyigikiye itangizwa ryawo binyuze ku kanyenyeri. 

Ibi Twagirayezu Thadee afite uko abisobanura, aho yemeza ko umushinga awushyikikiye cyane kuko atawushyigikiye nta nubwo yaba ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse yemeza ko ubwo washyirwaga aharagara uyu ari we wiyandikindikishije bwa mbere.  

Yagize ati “ Ni njye muntu wa mbere wabanje kwiyandikisha. Uyu mushinga ntawemera ntabwo naba ndi n’umuyobozi wa Rayon Sports. Icyo uzampara n’ugufasha Rayon Sports, sinzi impamvu nawanga. Ni nko kubyara umwana ukamwanga, niyo yagukorera amakosa urakomeza ukamurera. Umushinga nta makosa wankoreye nashyizemo n’imbaraga kugira ngo umushinga ube ugeze aha.”

Hari bamwe bavuga ko Uwayezu Jean Fidel wayoboraga Rayon Sports ntacyo yakoze ndetse ko yirukanye abasaza mu ikipe ndetse nta nubwo bari bahari nkuko bivugwa ariko Twagirayezu Thadee yaje kumena ibanga avuga ko uyu mushinga w’akanyenyeri watangijwe na Jean Fidel ahubwo bo icyo bakoze ari ukuwagura gusa.

Yagize ati “ Ndashima cyane, buriya uriya mushinga nubwo twawutangiye tugiye mu buyobozi, n’ubundi wari usanzwe uhari, kuko akanyenyeri 702 kari gahari karatangijwe na Jean Fidel. Icyo twakoze n’ukuwagura, n’undi azaza akomereze aho tugeze.”

Abakunzi ba Rayon Sports bakunze gukurikira cyane imyitozo ya Rayon Sports ya buri munsi ku kibuga cyo mu Nzove, umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, imyitozo aba ayiriho akenshi kereka yagize ikindi kibazo.

Hari abayobozi bamwe ba Rayon Sports usanga imyitozo iba imaze igihe iba ariko ataraza kureba iyi kipe. Ibi Perezida nabyo yabigarutseho avuga ko bidakwiye ahubwo bakwiye kwisubiraho.

Yagize ati “ Wowe muyobozi niba utaragera ku myitozo n'umunsi n'umwe, utaramenye ngo twaguze abakinnyi bameze gute? utaraza ngo urebe tuzahangana n'ikipe gute? cisha macye. Nicyo mbereye Perezida ngomba kugira inama bagenzi banjye. Dukwiye kwisubiraho."

Twagirayezu Thadee yatangaje ko yaganiriye na Afahmia Lotfi umutoza wa Rayon Sports nyuma y’imikinire itari myiza ndetse aza no guhindura ibintu yemeza ko byatanza umusaruro ubwo Rayon Sports yatsindaga Vipers FC ibitego 4-0.

Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida wa Rayon Sports yakebuye abayobozi bagenzi be anashyira umucyo ku makimbirane avugwa 

Sep 10, 2025 - 11:23
Sep 10, 2025 - 12:07