FERWAFA yinjiye mu kibazo cya Migi

FERWAFA yinjiye mu kibazo cya Migi

Mar 19, 2025 - 09:15
 0

 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko yinjiye mu kibazo cy’amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste yacicikanye.

Ku wa mbere tariki 17 werurwe 2025, nibwo hagiye hanze amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste arimo kuganira n’umukinnyi wa Musanze FC witwa Bakiki Shafiq amusaba ko yazafasha ikipe ya Kiyovu Sports ikabona amanota 3 mu mukino yari bukinemo na Musanze FC tariki 15 werurwe 2025.

Nyuma y’aya majwi hakurikiyeho kuvugwa cyane kwa Miggi ndetse n’ikipe ya Muhazi United iza gufatira ibihano uyu mutoza wayo wungirije, aba ahagaritswe by’agateganyo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, nayo yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo ndetse cyamaze gushyikirizwa komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA.

Ni itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 18 werurwe 2025, imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko ikibazo cy’amajwi yacicikanye muri iyi minsi nabo bakinjiyemo umwanzuro urashyirwa ahagaragara mu gihe cya nyacyo.

Uko iminsi irimo kugenda iza niko Dosiye ya Mugiraneza Jean Baptiste irimo kugenda ikura cyane ndetse amakuru ahari avuga ko nyuma yo guhagarikwa muri Muhazi United na FERWAFA ishobora kumufatira ibihano kandi bikomeye.

Umukino Mugiraneza Jean Baptiste yashatse gufasha ikipe ya Kiyovu Sports wari wayihuje na Musanze FC, warangiye ikipe ya Musanze FC ibonye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.