
Nuba imbwa, bibe bose babibone! KNC yateye ubwoba bamwe mu bakinnyi ba Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko umukinnyi wa Gasogi United ufite ubunebwe nta mwanya afite muri iyi kipe ye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 werurwe 2025, KNC yabyutse yibutsa abakinnyi be ko niba baraje mu butembere barimo kurya umwanya w’abana bakagombye kuba muri Gasogi United.
KNC yasabye bamwe mu bakinnyi ba Gasogi United ko niba utarabonye umwanya wo gukina ugomba gukoresha iyi mikino 9 isigaye ukemeza umutoza akaguha umwanya wo gukina.
Yagize ati “ Dukwiye gushyira imbaraga hamwe tugashyira n’igitutu ku bakinnyi bacu basa nk’abaje mu butembere. Niba uziko uri muri Gasogi ukaba uziko utabonye umwanya wo gukina rwanira muri iyi mikino isigaye wemeze umutoza ujye mu kibuga. Niba uziko uraho gusa wigira nk’umwana, urimo urarya umwanya w’umwana wakabaye aza akicara aho.
Uyu muyobozi wa Gasogi United yongeye kubwira abakinnyi be ko ikigero wageraho ku buryo waguma muri iyi kipe ngo ni ukuba warabonye nibura 20% y’iminota wagombaga gukina muri Gasogi United.
Yagize ati “Sinkeneye kuvuga amazina. Byibuze haranira ko ufite nibura 20% y’iminota wabaye mu ikipe warayibayemo ukina. Niba uraho gusa nta kintu ukina wirirwa uvuga ngo uri umukinnyi wa Gasogi United gusa ntibizakunda. Tugomba guca ibi bintu by’intege nke. Tugomba duhumekere mu bitungu by’aba bantu baryama bakumve ko bagomba gukina.”
KNC yasoje asaba abayobozi bandi makipe ko bakwiye kwirukana abakinnyi b’ingwizamurongo hagatangwa amahirwe ku bana bato bafite umutima wo gukina.
Yagite ati “ Ubu butumwa ndabuha na bagenzi banjye bo mu yandi makipe, ndabakangurira kwirukana ingwizamurongo duhe amahirwe abana bashaka gukina. Nkunda kubwira abakinnyi tujya tuganira, nuba imbwa uzabe imbwa cyane ku buryo abantu batakwibeshyaho ariko kandi nuba umugabo, ubibe ku buryo buri wese akubona. Ibi nibyo bigiye kuturangiriza umupira kuko abantu baba mu bintu badashaka, badakunze, batanarwanira kugirango bigire aho bigomba kugera.”
Ibi Kakooza Nkuriza Charles yabigarutseho mu kiganiro RIRARASHE akorera kuri Radio ye mu gitondo guhere saa Moya kugeza Saa ine z’amanwa akorana na Angel Mutabaruka, kibanda ku makuru ya Politike.
Ikipe ya Gasogi United yahaye amahirwe abana bakiri bato uyu mwaka, iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 26.
KNC ntiyumva ukuntu atunze umukinnyi utabona umwanya wo gukina muri Gasogi United