Abanyamakuru ba Siporo basebyaga abantu babishaka bagarutsweho
Abanyamakuru ba Siporo bavugaga cyane abantu nabi ku mpamvu zabo bwite bibukijwe ko bitemewe n'urwego rw'abanyamakuru bigenga hano mu Rwanda (RMC).
Ni mu ibaruwa yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za RMC kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025. Uru rwego ruvuga ko rwongeye kwibutsa abanyamakuru ba Siporo bakora kuri Radiyo ndetse na Television bakoresha ububasha bafite bagatuka ndetse bakavuga nabi abantu ku giti cyabo.
Mu gihe gishize ndetse no kuri ubu, hakomeje inkundura y'abanyamakuru basesengura amwe mu makuru ahari bakabogama cyane ndetse bamwe bagashyiramo amarangamutima ndetse iki kintu RMC, yakigarutseho cyane yemeza ko atari vyizay kuko ni ikintu gikomeje kuvugwa ndetse no kugarukwaho.
Ikindi kintu gikomeye RMC yagarutseho, harimo kwibutsa abashinzwe ibiganiro cyane cyane ibya Siporo ko bakwiye gukurikira ibivugirwa muri ibi biganiro cyane ndetse kandi bakanasaba abanyamakuru bagikora gutegura kuko bishobora gutuma bakora amakosa mu gihe bitakozwe.
RMC kandi iributsa abanyamakuru ko nta munyamakuru wemerewe kuvanga akazi ko kuvugira ikipe no gukora kuri Radiyo cyangwa television.
Iki kintu cyongeye kugaruka nyuma y'amakuru atandukanye akomeje kuvugwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane irya Siporo aho hari abanyamakuru bamaze iminsi bibasira abantu ku giti cyabo, ikintu kitaragaragaza neza uyu mwuga.


Kinyarwanda
English
Swahili









