Umutoza wa Rayon Sports atuje cyane yavuze uburyo bubiri agiye guteguramo APR FC
Umutoza wa Rayon Sports, ubona atuje cyane, Bruno Ferry, yatangaje ibintu bibiri agiye gukoraho mu kwitegura umukino iyi kipe izakina na APR FC kuri Super Cup.
Harabura iminsi itanu gusa, umukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC ukaba, kuko utegayijwe ku itariki 10 Mutarama 2026. Amakipe yombi akomeje imyiteguro ku bw’Amahire yose yatsinze imikino yayo ya shampiyona y’umunsi wa 14.
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, umaze gutoza imikino ibiri nk’umutoza w’iyi kipe, yatsinze umwe anganya undi bivuze ko afite amanota 4 kuri 6. Bruno Ferry arabizi ko umukino azakina na APR FC uzaba ari umukino ukomeye ariko ko agiye gutegura abakinnyi mu bice bibiri birimo mu kibuga ndetse n’uburyo bw’imitekerereze n’amarangamutima kuko abona akenshi ari byo bitsinda imikino ikomeye.
Yagize Ati “ Hazaba hari ibyiciro bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni icy’imbere mu kibuga, ni ukuvuga umukino nyirizina nibyo dushaka gukora, mu buryo burambye kandi busesenguye kurushaho, kuko APR FC ari ikipe ikomeye cyane. Icya kabiri ni icy’imitekerereze n’amarangamutima, kuko imikino nk’iyi ishobora kongera igitutu n’amarangamutima ku bakinnyi. Ibyo na byo tuzabyitaho, kuko imikino ikomeye ishobora gutsindwa n’amarangamutima.”
Bruno Ferry kandi agaruka ku bakinnyi bashya iyi kipe irimo gusinyisha niba abona hari icyo bazamufasha kuri uyu mukino, yatangaje ko abona bigoye ariko abizeye kuko mu kugura abakinnyi bagendeye ku bafite ubunararibonye kandi bizoroha cyane kwinjira mu mikinire.
Yagize ati “ Byashoboraga kuba ikibazo, ariko twahisemo abakinnyi bafite ireme bashobora kwihuta mu kumenyera ibyo tubasaba. Kandi muri uyu mukino dukeneye aba bakinnyi, cyane cyane nk’umukinnyi nka Yannick Bangala, uzadufasha n’ubunararibonye bwe mu gucunga ibihe bikomeye by’umukino n’igitutu by’umwihariko. Ariko na none, dufite ikipe igenda itera imbere bitewe n’akazi gakorwa buri munsi. Ntabwo turagera ku rwego twifuza, kandi ni ibisanzwe kuko bisaba igihe, ariko turagenda twegera. Umukino na APR uzadufasha gupima aho tugeze n’intera dusigaje ngo tugere ku ntego zacu.”
Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 4 Mutarama 2026, nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo AS Muhanga ibitego 2-0. Ibi bitego byatsinzwe na Tony Kitoka ndetse na Sindi Paul Jesus.
Muri uyu mukino twabonye abakinnyi barimo Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Emmanuel batabanza mu kibuga. Bruno Ferry yatangaje ko byakozwe mu buryo bwo gutegura APR FC ariko kandi hakabaho no kugira ngo ahereze umwanya abandi bakinnyi.
Yagize ati “ Ni uburyo bwo gutekereza ku mukino wa ‘Derby’ uzaduhuza na APR FC, no guha amahirwe abakinnyi benshi. Hari impamvu nyinshi zatumye mpindura; hari umukinnyi utaragira imbaraga z’umubiri zihagije, ariko kandi nashakaga no kwinjiza abakinnyi benshi bishoboka no gutegura ejo hazaza, cyane cyane dufite mu mutwe umukino wa APR FC.
Nubwo APR itari intego nyamukuru y’uyu mugoroba, intego yacu nyamukuru yari ugutsinda, gutahana amanota atatu no gusubiza akanyamuneza abafana bacu, kuko twari tuzi ko bari bamaze igihe batishimye. Ibyo twabigezeho. Ubu turaryoherwa n’uyu mwanya, ariko guhera ejo turasubira ku kazi kuko dutegereje umukino ukomeye cyane ku wa Gatandatu. Tugomba kuzitwara neza muri uwo mukino.”
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona amanota atatu yahise yicara ku mwanya wa 6 n’amanota 24. AS Muhanga yo yagumye ku mwanya wa 17 n’amanota 12.
Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0
Bruno Ferry yizeye intsinzi imbere ya APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









