issa
Ngoma: Inkuba yakubise abantu 15, icyenda muri bo bahita bapfa

Jan 5, 2026 - 07:35
 0

Mu Karere ka Ngoma hari ku ugwa inkuru y'incamugogo aho abantu 15 bakubiswe n’inkuba, icyenda muri bo bagahita bapfa.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko Aba bantu bakubiswe n'inkuba ubwo bari bugamye imvura mu nzu ikoreshwa y’abarinda icyambu cyo Mugezi w’Akagera, yaguye ku mugoroba wo ku wa 4 Mutara 2026, mu Murenge wa Jarama.

Nyuma inkuba yahise ibakubita icyenda barapfa batandatu barakomereka ndetse banagira ihungabana.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye RBA ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.

Yagize ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’

Yakomeje agira ati “Mu bantu 15 yakubise, icyenda bahise bapfa, na ho batandatu bakaba bakomeretse abandi barahungana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”

Guberineri Rubingisa yongeyeho ko abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, hanategurwa uko ejo bazashyingurwa bafatanije n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, abakomeretse na bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

U Rwanda ruri mu bihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza. Mu ibiza byishe abantu 130, bigasenya inzu 1800.

Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.

Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza.