Perezida Kagame na Tinubu wa Nigeria bagiranye ibiganiro mu muhezo byabereye i Paris
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, kuri iki cyumweru tariki 04 Mutarama 2025 nyuma ya saa sita.
Aya makuru yemejwe na Perezida wa Nigeria ubwe abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yatangaje ko bombi bahuriye ku ifunguro rya saa sita ryabaye mu muhezo, baganira ku mibereho y’isi muri rusange ndetse n’uruhare Afurika ikwiye kugira mu bihe by’impinduka zikomeje kwihuta ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa bwe, Perezida Tinubu yagize ati: “Uyu munsi nyuma ya saa sita, nagiranye ifunguro ryihariye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, tuganira ku uko isi ihagaze muri iki gihe ndetse no ku buryo Afurika yakomeza gutera imbere mu isi igenda ihinduka.”
Ibi biganiro byabaye mu gihe Afurika ikomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo iz’umutekano, iz’ubukungu n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bikaba bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi b’ibihugu bikomeye kuri uyu mugabane.
Perezida Kagame na Perezida Tinubu bombi bazwiho gushyira imbere icyerekezo cyo kwigira kwa Afurika, guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byayo, no kugira ijwi rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Nubwo nta bisobanuro birambuye byatangajwe ku byemezo byafatiwe muri ibyo biganiro, iyi nama i Paris igaragaza ubushake bw’abayobozi bombi bwo gukomeza kuganira no guhuza imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye Afurika n’isi muri rusange bihanganye na byo.


Kinyarwanda
English
Swahili









