issa
MONUSCO yamaganye igitero cy’indege FARDC yagabye i Masisi gihitana abasivili

Jan 4, 2026 - 19:38
 0

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwamaganye bikomeye igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu mujyi wa Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyahitanye nibura abasivili bane abandi benshi bagakomereka.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 02 Mutarama 2026, kivugwa ko cyari kigamije kwibasira ibirindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 biherereye mu gace ka Mont Ngaliema, ariko kigera ku ngo z’abaturage basanzwe, bituma habaho igihombo gikomeye cy’ubuzima n’imitungo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, MONUSCO yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’aya makuru, inashimangira ko yamagana byimazeyo ibitero byose, cyane cyane ibikozwe hifashishijwe indege zitagira abapilote, bigira ingaruka ku baturage n’ibikorwa remezo bya gisivili.

MONUSCO yagize iti: “Iramagana byimazeyo igitero icyo ari cyo cyose, harimo n’iby’indege zitagira abadereva, byibasira cyangwa bigira ingaruka ku baturage ndetse n’ibikorwa remezo bya gisivili.”

Ku rundi ruhande, umuryango Médecins Sans Frontières (MSF) watangaje ko abantu 42, barimo abakomeretse n’abandi bagizweho ingaruka n’iki gitero, bari gukorerwa ubuvuzi mu bitaro bikuru bya Masisi.

Iki gitero kije cyiyongera ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara n’imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje gushyira mu kaga abasivili, by’umwihariko mu duce dutuwe cyane.

Jan 4, 2026 - 19:39