Umudepite wa Amerika yasabye Tshisekedi kwinjiza abarwanyi ba M23 mu gisirikare cya RDC
Umudepite uhagarariye Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronny Jackson, yatangaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 mu nzego z’umutekano za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe n’ubufatanye bw’ibihugu by’akarere mu kubyaza inyungu amabuye y’agaciro ya Congo, byafasha kuba umuti urambye w’intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi Ronny Jackson, akaba ari umuganga wanabaye mu gisirikare cya Amerika, yabivuze ku wa Kane mu nama ya Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko ya Amerika, yari igamije gusuzuma aho Leta ya Amerika igeze ishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu kwezi gushize hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
Umuyobozi w’iyo komite, Depite Chris Smith uhagarariye Leta ya New Jersey, yavuze ko icy’ingenzi mu masezerano ya Washington ari ibyiciro bine by’ibikorwa impande zombi ziyemeje, bishingiye ku bwumvikane bw’uko u Rwanda rwakwemera kuvanaho ingamba zarwo z'ubwirinzi ari uko Leta ya DRC yubahirije gahunda yemeye yo gusenya umutwe wa FDLR.
Smith yagaragaje ko intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata indi ntera kubera impamvu-muzi zayo zitarakemuka, ashimangira ko umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo ishingiye kuri Jenoside bikomeje kuba impungenge zikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Ati: “Uyu munsi dufite impamvu yo kwizera ko hari uduce tw’abarwanyi ba FDLR tugenzurwa na M23. Ni yo mpamvu twifuza kumva ingamba zirimo gufatwa na M23 n’u Rwanda mu kwambura intwaro abo barwanyi.”
Ku ruhande rwa Leta ya Amerika, Sarah Troutman, wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko FDLR ari ikibazo gikomeye kidakwiye kwihanganirwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Dukomeza gushishikariza Leta ya DRC ko gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko babyiyemeje mu masezerano ya Washington, ari ingenzi cyane. Turashaka kubona intambwe zisumbuyeho zifatika mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.”
Aya magambo yongeye kugaragaza uruhare Amerika ikomeje kugira mu gushakira umuti urambye umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa DR Congo, binyuze mu gushyigikira ibiganiro n’amasezerano bigamije amahoro arambye mu karere.


Kinyarwanda
English
Swahili









