Nyakabanda: Abo muri karabaye basabwe kunywa inzoga nke
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge, basabwe kunywa inzoga nke aho kuziyahuza.
Ibi aba baturage bo mu Kagari ka Munanira ya II babisabiwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge
Ingangare Alexis, mu Nteko rusange yabaye ku wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026.
Karabaye, ni agace gaherereye mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda gakunze kugaragaramo urugomo rukorwa n'abasinzi.
Ingangare yabwiye abaturage bo muri aka gace ko nta muntu ubajije kunywa inzoga ariko bakwiye kunkwa nzoga nke kugira ngo barusheho kwitabira imirimo no kwiteza imbere.
Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye UKWELITIMES, ko bishimiye impanuro bahawe ndetse bagiye kuzishyira mu bikorwa.
Bizimana Faustin yagize ati "Twabyishimiye Kandi natwe tugiye kuzigabanya kuko burya inzoga nyinshi si nziza habe namba."


Kinyarwanda
English
Swahili









