issa
Minisitiri w'intebe Dr. Nsengiyumva yatanze ikiganiro ku iterambere rirambye mu nama ya OACPS

Mar 29, 2026 - 17:31
 0

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2026 mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS) iri kubera i Malabo, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yifatanyije n’abandi bayobozi mu kiganiro cyo ku rwego rw’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Muri iki kiganiro, Nsengiyumva yari kumwe na Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, baganira ku ngingo igamije kureba uko amahirwe y’ubukungu ashobora gukoreshwa neza mu guteza imbere iterambere rirambye.

Abitabiriye iki kiganiro bagarutse ku kamaro ko gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bigize OACPS, hagamijwe kongera ubushobozi bw’ubukungu no guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo imihindagurikire y’ikirere, ubukene n’ubushomeri.

Bashimangiye ko gukoresha neza umutungo kamere, guteza imbere inganda, no guhanga imirimo mishya ari byo bizafasha ibihugu kugera ku iterambere rirambye kandi rifitiye inyungu abaturage.

Iyi nama ya OACPS ikomeje kubera i Malabo ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye, bagamije kurebera hamwe uko ubufatanye mpuzamahanga bwateza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.