issa
Rubavu: Imiryango isaga 480 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikeneye  kubakirwa

Apr 10, 2026 - 06:02
 0

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu bwagaragaje ko mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibyo kubona amacumbi kuko hakiri imiryango 484 itarabasha gutuzwa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard aganira na IGIHE yavuze ko imiryango 484 ikeneye kubakirwa, harimo itaratuzwa n’indi yubakiwe inzu zikaba zarashaje ku kigero cyo kongera kubakwa bundi bushya.

Yagize ati “Twabaruye imiryango y’abarokotse Jenoside batagira amacumbi n’abayafite amaze gusaza, tubona imiryango 286 ifite amacumbi ashaje akeneye kuvugururwa bundi bushya, ndetse twasanze hakiri n’indi miryango 198 ikeneye kubakirwa."

Yaboneyeho gushima Leta y’u Rwanda muri byinshi yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 32 ishize, birimo kuba abenshi baravujwe abandi bishyurirwa amashuri, byagize uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Amakuru yemeza ko muri iyi miryango harimo igera ku 100 idafite ibibanza.

Mu Rwego rwo kurushaho guteza imbere imiryango y’ayarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 imiryango 111 yorojwe inka mu kuyifasha kwivana mu bukene,ndetse no muri uyu mwaka 2025/26 isaga 46 na yo yorojwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Nyundo, ku wa Kane tariki ya 9 Mata 2026, na we yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahize ati “Ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiracyahari, ariko twafashe ingamba zo gukomeza gukorana na IBUKA ndetse uyu mwaka tugiye kuzuza inzu 39, ziri mu mirenge ya Mudende na Rugerero, aho tuzabatuza duhereye ku babaye kurusha abandi.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/17, Akarere ka Rubavu kubakiye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 15, mu 2017/18 kubakira imiryango 20, mu 2018/19 hubakirwa imiryango 16, 2019/20 hubakirwa imiryango 20, mu 2020/21 hubakiwe imiryango 12.

Mu mwaka 2021/22 hubakiwe imiryango 34, mu 2022/23 hubakirwa imiryango 32, mu 2023/24 imiryango 37 ituzwa mu mudugudu w’icyitegererezo, na ho mu 2024/25 binyuze mu mushinga wa CERC hubakiwe imiryango 85, n’Akarere ka Rubavu kubakira imiryango 12.