issa
Rwamagana: Gahunda yiswe umutuzo mu gacaca yabaye imbarutso y'ubwiyunge

Jan 16, 2026 - 20:29
 0

Umuryango wa Mutaganzwa Samuel na Mukarubibi Olive, ni umwe mu miryango yavuye mu makimbirane mu Murenge wa Munyiginya kubera gahunda yiswe umutuzo mu gacaca.

Uyu muryango utuye mu kagari ka Nkomangwa mu Murenge wa Munyiginya Akarere ka Rwamagana, ni umwe mu miryango yavuye mu makimbirane nyuma yo kuganirizwa muri gahunda yiswe Umutuzo mu Gacaca, ubu bakaba babanye mu muryango utekanye.

Mu rwego rwo kurwanya amakimbirane no kuyahosha mu ngo mu Murenge wa Munyiginya, hashyizweho gahunda yiswe umutuzo mu Gacaca. Iyi gahunda ni inzira yo guhosha amakimbirane binyuze mu biganiro biyoborwa n'itsinda rigizwe n'abantu batandatu muri gahunda yo gukemura amakimbirane mu miryango yagaragayemo.

Mutaganzwa Samuel, avuga ko nyuma yo kuganirizwa muri gahunda yitwa umutuzo mu gacaca, yafashe umwanzuro wo guhindura imyumvire akiyemeza kumvikana n'umufasha we.

Yagize ati "Baradusuye baratuganiriza, tumaze kubaherekeza, twaricaye ubwacu turaganira, turavuga ngo ibi bariya abantu batubwiye Koko si ukuri ? Dukwiye gupfa ubusa, kandi dufite imbaraga dufite n'ubwenge butekereza? Dufite n'umuryango dukwiye kurera, ese nk'uriya muryango ko ariwo twonona."

Munyakayanza yakomeje ati" Naramubwiye ngo nakubonye ukuze nanjye nkuze, ariko twembi dufite ikintu duhuriyeho dukwiye kurwanirira, nituramuka dutatanye uriya muryango uzayoba, abana bashobora kunywa ibiyobyabwenge, aba abakobwa bashobora kuba indaya ndetse n'uburara bukaziramo. Umugore aravuga ngo unkundiye tukabivamo twaba muri paradizo niryo jambo yansubije dutangira kumvikana kuva ubwo."

Mukarubibi Olive, umugore wa Munyakayanza Samuel nawe ahamya ko iyi gahunda yatumye bahindura imyumvire bakaba babanye neza ntawishisha undi.

Yagize ati "Ubu tubanye mu mahoro rwose turumvikana, icyo nshatse kumuganiriza antega amatwi, ubundi ntabwo yajyaga ayantega, iyo natangiraga kumubwira yarampungaga nanjye nkatinya ngo ejo atazankorera ibindi bintu. Uyu munsi tubanye mu mahoro icyo musabye arakimpa."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkomangwa, Semana Emmanuel aganira na RADIYO IZUBA, yavuze ko iyi gahunda umutuzo mu gacaca yakemuye ibibazo byabuzaga abaturage kwiteza imbere.

Yagize ati"Akenshi ibyo bibazo bikemurirwa aho bibera, tubasanga mu ngo cyane cyane, kandi bigenda bitanga umusaruro,kuko bigabanya ko abantu bagana Inkiko kuko kujya mu Nkiko bihombya abazigana bitewe nuko kuburana babimaramo igihe, aho gukora imirimo ibateza imbere."

Gahunda yiswe umutuzo mu gacaca ni umwihariko w'Umurenge wa Munyiginya, mu gukemura amakimbirane mu miryango ndetse kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge hari itsinda ry'abantu batandatu bagira uruhare mu kuganiriza abaturage mu rugendo rwo kubafasha kuva mu makimbirane.

Jan 16, 2026 - 22:32