issa
Burera: Polisi yataye muri yombi umusore wibye ibendera ku kigo cy’amashuri

Nov 8, 2025 - 11:15
 0

Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yataye muri yombi umusore witwa Nizeyimana Joshua, ukekwaho kwiba ibendera ry’Igihugu ku Kigo cy’amashuri.

Uyu musore yatawe muri yombi ku tariki ya 7 Ugushyingo 2025 afatirwa muMudugudu wa Karambo,Akagari ka Kagitega mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Amakuru agera kuri UkweliTimes, avuga ko uyu musore yafashwe amaze kururutsa ibendera ry’igihugu ryari rimanitse ku kigo cy’amashuri GS Kagitega ndetse akaba yarafashwe  n’abazamu barinda icyo cyigo saa saba z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yahamirije UkweliTimes, iby’aya makuru anashimangira ko uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo akurikiranwe n'inzego zibishinzwe

IP Ignace  yakomeje ashishikariza abaturage kumenya ko ibirango by'Igihugu bidakinishwa bityo bakwiye kwirinda kubibuza umutekano ahubwo buri wese agomba kumva ko afite inshingano zo kubirinda.