Gatsibo: Hangijwe litiro ibihumbi 25 by’inzoga yakorwaga mu isabune, urusenda n’itabi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwamennye litiro ibihumbi 25 by’inzoga yitwa ‘Agakeye’ ifite agaciro ka miliyoni 37 Frw, nyuma yo gusanga ikorwa mu isabune n’itabi, nyamara uwayikoraga yarahawe ibyangombwa byo gukora inzoga zo mu bitoki.
Izi nzoga zamenewe imbere y’abaturage kuwa 7 Ugushyingo 2025 nyuma y’aho ubuyobozi bukoreye ubugenzuzi ku benga inzoga bugasanga uruganda B &N home Ltd rwakoraga inzoga bita “Agakeye’’ mu bintu bitemewe batanaherewe uburenganzira.
Uru ruganda rubarizwa mu mu Kagari ka Kiburara mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo abayobozi b’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye uru ruganda basanga rukora ibinyuranye n’ibyangombwa rwahawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko uru ruganda rwari rwemerewe gukora kuko rwari rwarahawe n’icyangombwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Yavuze ko bakoze ubugenzuzi basanga ibyo rukora ari ibyica Abanyarwanda ari nayo mpamvu bahisemo kubimena ndetse narwo rugafungwa.
Ati “Icyabaye rero ni uko ibyo bagombaga gukora byarahindutse, ibyo bagombye gukorera aha babijyanye ahandi bakora inzoga zirimo Alcohol ya Ethanol, urusenda, itabi mu gihe ibyo bari bemerewe gukora ari inzoga z’ibotoki. Ubu rero ibyo bari gukora bifite ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.’’
Meya Gasana yavuze ko bemeranyije n’izindi nzego ko ibyafashwe byose bimenwa, uruganda rugafungwa ndetse n’izindi nzoga zakozwe ziri gucuruzwa hirya no hino zikamenwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Uyu muyobozi yavuze ko abaranguraga izi nzoga batazabihomberamo ahubwo ko bazishyurwa na nyir’uruganda wakoraga inzoga zitemewe, yabura ubwishyu imitungo ye igatezwa cyamunara bakishyurwa.
Yasabye abaturage kuba maso bakirinda kunywa inzoga zose babonye mu gihe batazi icyo zikozwemo.
Hakizabazungu Jean Bosco uyobora Umudugudu wa Rubirizi uru ruganda rwabarizwagamo, yavuze ko urwo ruganda baruboneraga inyuma gusa ngo kuko batajyaga bemererwa kwinjiramo imbere.
Yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukorera ubugenzuzi ubucuruzi bwose buri mu Mudugudu wabo kuko basanze ari ingenzi cyane.
Ati “Bajyaga kuziranguza kure n’ubwo babaga bazikoreye inaha, ubu rero tugiye kurushaho gukora ubugenzuzi kugira ngo abantu bakora ibintu byica abantu turusheho kubatahura.’’
Inzoga yitwaga Agakeye yakorwaga n’uru ruganda rwa B&N home Ltd, icupa rimwe ryaguraga 400 Frw. Ba nyir’uruganda bafashe igice cy’imbere bakajya berekana ibintu bakoramo izo nzoga, inyuma mu gikari bahashyira irindi shami ryakorerwagamo izi nzoga mu buryo butemewe n’amategeko.
Byagaragaye ko mu byo bifashishaga benga izi nzoga zitemewe harimo isabune, itabi, urusenda, alcohol ya Ethanol n’ibindi byinshi bitemewe n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









