Burera: Ubworozi bw’isazi bwagabanyije ibiciro by’ibiryo by’amatungo
Aborozi bororera amatungo yabo mu Karere ka Burera barishimira uburyo bushya barimo kubonamo ibiryo by’amatungo bifashishije udusimba tubyara isazi.
Mu gihe ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gikomeje guhangayikisha benshi hirya no hino mu gihugu, bamwe mu borozi bakorera umwuga wo korora mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera bavuga ko batekanye, mbese nta kibazo cy’ibiryo by’amatungo bafite nyuma yo kumenya ibanga ry’udusimba tubyara isazi, izo sazi zigatanga ifumbire.
Ntirenganya Jean Bosco, umworozi utuye muri ako Karere mu Murenge wa Gahunga, avuga ko yahisemo guhindura imyumvire y’uko ibiryo by’amatungo bigurishwa n’inganda zibikora gusa, ahubwo ahitamo gukoresha udusimba twitwa maggots tubyara isazi, izo sazi zigatanga ifumbire ihagije.
Uyu muhinzi avuga ko mbere yahuraga n’ikibazo cyo kubona ibiryo by’amatungo bihagije bihendutse, none ubu nawe agaburira amatungo ye ndetse akanagurisha akabona amafaranga.
Yagize ati “Ubu mbona ibiryo by’amatungo bifite intungamubiri mu buryo bworoshye. Mbere byarampendaga, ariko ubu buryo nkoresha bwamfashije kugabanya amafaranga nakoreshaga ngura ibiryo ku isoko, ahubwo ubu nanjye ndayijyiza.”
Uretse uwo mugabo, mu Karere ka Gicumbi ndetse na Nyanza mu Majyepfo hari aborozi bamwe na bamwe bavuga ko barimo kujyana n’iterambere rigezweho ryo kubona ibiryo by’amatungo mu buryo buboroheye kandi bifite intungamubiri zihagije, ibintu bavuga ko byongereye umusaruro babonaga mbere yo gutangira kubikoresha.
Inzobere mu bworozi zisobanura ko udusimba, by’umwihariko udukomoka ku isazi ya Black Soldier Fly, dukungahaye cyane ku ntungamubiri z’ingenzi, ndetse ko ibiryo by’amatungo zitanga byagaburirwa amafi, ingurube, inkoko ndetse n’andi matungo magufi yose.
Uretse kugabanya ibiciro by’ibiryo by’amatungo, kandi ubu bworozi bunagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, bitewe n’uko bukoresha ibisigazwa n’imyanda ibora n’itabora.
Kugeza ubu ikilo kimwe cy’utu dusimba tubyara izo sazi zifashishwa mu kubona ifumbire kigura hafi ibihumbi 50, ibi bikaba bije mu gihe iterambere ry’ubworozi rikomeje gutera imbere hirya no hino ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









