Inkomoko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo
Ku wa 01 Gicurasi buri mwaka , mu bihugu birenga 80 ku Isi hose hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.
Ushobora kwibaza ngo ese uyu munsi wakomotse he, waturutse kuki, ese ubundi uvuze iki ku bakozi n'umurimo?
Uyu munsi inkomoko yawo ihera i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu 1886, aho abakozi bigaragambyaga bamagana amasaha y'umurengera bakora ku murimo, akaba yava kuri 12 agashyirwa ku 8.
Aba bigaragambyaga, ubwo polisi yageragezaga ku batatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yarashe igisasu mu bigaragambya, polisi nayo ihita irasa hapfamo bane.
Tariki ya 01 Gicurasi yaje kugirwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo mu 1889, mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa. Muri iyi nama umwe mu mpirimbanyi z'abakozi yasabye ko tariki ya 01 Gicurasi ku Isi hose yagirwa umunsi w'abakozi hibukwa abakozi biciwe mu myigaragambyo y'i Chicago, baharanira uburenganzira bwabo.
Muri ibi bihe icyo abantu baharaniraga ahanini n'uburenganzira bw'abakozi, kubera ko mu kinyejana cya 19 ubwo habagaho kwiyongera kw'inganda, ba nyirazo bakoreshaga agatunambweno abakozi kugira ngo babone inyungu z'umurengera.
Uyu munsi waje kwemezwa mu mwaka w'i 1891, nyuma yaho mu bihugu bimwe abakozi bakomeje gushaka uko uyu munsi wanagirwa ikiruhuko ku bakozi, ndetse biza kugerwaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









