issa
Nyabugogo: Inyubako yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Jul 14, 2025 - 12:09
 1

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025, nibwo iyi nzu y'ubucuruzi iherereye Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara yibasiwe n'inkongi ibikoresho byarimo birashya birakongoka.

Iyi nzu bita iyo kwa Yakobo ikorerwamo restaurent ndetse ikanabamo n'amacumbi, amakuru avuga ko ibintu byarimo byahiye birakongoka ndetse nta muntu wayitakarijemo ubuzima.

Abari aho inkongi ikiba bavuze ko yaturutse ku nsinga  z'umuriro w'amashanyarazi zatangiye zituragurika ariko ngo nta wahasize ubuzima kuko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye rugikubita.

Icyakora abahanga mu by’amashanyarazi batangaza ko imiyoboro y’amashanyarazi idakurikije amabwiriza, insinga zishaje, cyangwa ibikoresho bikoresha umuriro birenze ubushobozi bw’inyubako, biri mu mpamvu nyamukuru zishobora gutera inkongi.

Akenshi, usanga ba nyiri inyubako badakora igenzura rya buri gihe ku bikoresho by’amashanyarazi, kandi ntibanakoreshe abatekinisiye babifitiye ubumenyi.

Ubwo UKWELITIMES, yakoraga iyi nkuru agaciro k'ibyangirikiye muri iyi nkongi kari kataramenyekana.

Jul 14, 2025 - 13:45