Abayobozi 40 ba Iran bishwe,ibiganiro bya Tehran na Washington biterwa utwatsi
Kuva iyi ntambara yatangira hamaze gupfa benshi ku ruhande rwa Iran ariko kandi n'Amerika yatangaje ko abasirikare bayo bakomeje kugwa mu bitero Iran igaba hirya no hino ahari ibirindiro by'igisirikare cy'Amerika.
Mu gihe intambara mu Burasirazuba bwo hagati irimbanyije,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafatanyije n’igihugu kinywanyi Israel bigambye ko bishe abayobozi 40 bakomeye ba Iran.
Tugeze ku itariki ya 02 Werurwe 2026 I Tehran, mu murwa mukuru wa Iran. Abanyagihugu bari mu kiriyo cy’iminsi 40 cyo kunamira umutegetsi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei wishwe agapfana n'abo mu muryango we ndetse n'abandi bategetsi bakomeye bakagwa muri icyo gitero simusiga.
Umunsi wa gatatu w’iyi ntambara usobanuye byinshi ku hazaza h’imibereho yo mu kigobe cy’Abarabu. Iran ishaka kwitwara nk’umuyobozi mu gace iherereyemo ikoresheje ibitwaro kirimbuzi ikomora ku butare bwa Iranium. Nubwo biri uku ariko, ntabwo Amerika yiteguye kwemera ko mu Burasirazuba bwo hagati habaho igihugu gifite imbaraga.
Iran yarashe ku birindiro by’ingabo z’Amerika bibarizwa mu kigobe cy’abarabu. Yaharashe mu rwego rwo kwihimura ku bitero yarashweho. Kuri ubu Iran yemeza ko yarashe kuri Bahrain, Iraq,Kuwait, n’ahandi hari ibirindiro by’ingabo z’Amerika. Ali Larijani yabwiye Aljazeera ko nta biganiro bizabaho hagati ya Tehran na Washington.
Mu mpera za Weeekend ishize Iran yarashe i Doha muri Qatar,Dubai, Jordanie,Manama. Kwari uguha isomo Amerika na Israel byayigabyeho ibitero. Ariko kandi Ambasade z’Amerika muri Kuwait zarashweho, abakozi basabwa kuguma mu rugo. Israel nayo yatangiye kurasa ku birindiro bya Hezbollah muri Liban. Ni nyuma y’uko Iran irashe muri Israel.


Kinyarwanda
English
Swahili









