Ngoma: Inkuba yakubise abantu babiri umwe arapfa
Mu masaha ya Saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Jyambere Akagari ka Nyagatunda, Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, inkuba yakubise umugabo warimo kubaka ikiraro cy'inka ahita apfa mu gihe uwamuhaye akazi nawe yamukubise ariko ntiyapfa .
Abaturage bavuga ko ubwo inkuba yakubitaga bahise bajya kureba ibyabaye basanga uwitwa Uwizeyimana Emile bakundaga kwita Toto yamaze gupfa ndetse umurambo we uri aho yubakaga ikiraro cy'inka yahawe uwitwa Nyisengimana muri gahunda ya Girinka.
Abaturanyi ba Nyiransengimana Odette wari wahaye nyakwigendera Uwizeyimana Emile akazi, bavuga ko ubwo inkuba yakubitaga uwo mubyeyi ufite abana bane yahise yirukira mu nzu ari naho bamusanze yaguye igihumure ariko agihumeka.
Amakuru y'urupfu rwa Uwizeyimana Emile yemejwe na Mugirwanake Charles Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Zaza.
Yagize ati " Amakuru twahawe n'abaturage nuko inkuba yabakubise ubwo barimo Kubaka ikiraro cy'inka uwo mugabo wubakaga agahita apfa."
Mugirwanake yakomeje agira inama abaturage abasaba kwirinda gukora imirimo yabo imvura irimo kugwa.
Ati" Nkuko babyigishwa ku maradiyo abaturage turabasaba kwirinda gukora imirimo yabo imvura irimo kugwa ndetse bakirinda no kugama munsi y'ibiti."
Umurambo wa Uwizeyimana Emile wajyanwe gukorerwa isuzuma naho Nyiransengimana Odette nawe ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.


Kinyarwanda
English
Swahili









