Huye: Ubuyobozi bwashyize imbaraga muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mukura hizihirijwe, ku rwego rw’Akarere, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), ku nsanganyamatsiko igira iti "Isôoko y’imikurire myiza y’umwana".
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abo mu nzego z’umutekano, ndetse n’abana bato biga mu ngo mbonezamikurire zitandukanye zo muri uwo Murenge wa Mukura bari kumwe n’ababyeyi babo, hamwe n’abafatanyabikorwa barebera hafi iterambere ry’abana n’imibereho yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi, yasabye ababyeyi bari kumwe n’abana babo ko imikurire yabo myiza itangira mu muryango, bityo ko bakwiye kwita ku burere, imirire iboneye ndetse no gutoza abana babo kugira isuku bakiri bato.
Yagize ati “Babyeyi nshuti zacu, mujye mwibuka ko umwana akura neza iyo mu muryango we hari urukundo no kumwitaho. Kumuha umwanya uhagije, kumugaburira indyo yuzuye ndetse no kumutoza isuku akiri muto ni inshingano zanyu, ariko nanone ni uburenganzira bwe.
Turabizeye rwose kuko kuba nta bana bakirwara indwara ziterwa n’imirire mibi tugikunze kubona ni ikimenyetso kiza cy’uko ababyeyi muri mu bikorwa byiza. Kandi kuba abana barererwa mu bigo mbonezamikurire bibafasha gukura mu gihagararo no mu bwenge, ni yo mpamvu tuzakomeza gukorana kugira ngo bakomeze kugira ubuzima bwiza.”
Yakomeje ashimira imwe mu miryango yo muri uwo murenge yemeye kwakira ingo mbonezamikurire iwabo, agaragaza ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kigira uruhare mu kubaka ejo heza habana ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Akarere kazakomeza gushyigikira gahunda mbonezamikurire, haba mu kongera ubushobozi bw’abayobozi b’izo ngo, ndetse no gukorana n’ababyeyi kugira ngo abana bacu bagire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme.”
Muri iki gikorwa, abana bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo binyuze mu myidagaduro itandukanye irimo imbyino, indirimbo n’imivugo ikubiyemo ubutumwa bwo kurinda no kurengera umwana, umwanya washimishije benshi mu bari bitabiriye uyu munsi.
Uwineza Shania, umwe mu bana bari bitabiriye icyo gikorwa, aganira natwe yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba nk'abana bahawe umwanya mwiza wo kwidagadura bishimana n’abandi bana.
Ati “Nishimiye ukuntu baduhaye umwanya tukishimana n’abandi bana.”
Umubyeyi witwa Mukamana, utuye muri uwo murenge ndetse akaba umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko yishimira uko ingo mbonezamikurire zifasha abana babo.
Yagize ati “Twabonye impinduka nziza mu bana bacu. Ubu bazi gusoma neza ikinyarwanda ndetse n’icyongereza. Ingo mbonezamikurire zifasha abana bacu kuko bagira umwanya mwiza wo kuganira n’abandi. Turashimira ubuyobozi bwacu bwiza bwadufashije kubona iyi gahunda hafi y’ingo zacu.”
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bukomeje gahunda yo kurwanya imibereho mibi y’abana, hagamijwe kurwanya igwingira ndetse no guhashya burundu indwara ya bwaki mu bana.


Kinyarwanda
English
Swahili









