issa
Burera: Meya yaburiye abayobozi basaba ruswa abakeneye serivisi

Feb 12, 2026 - 19:34
 0

Abatuye mu Kagari ka Rusumo mu Murenge wa Butaro baravuga babangamiwe na ruswa ikabije bakwa bagiye gusaba serivisi, mu gihe Umuyobozi w'Akarere ka Burera,we avuga ko abayobozi n' abakozi bijandika mu gusaba ruswa ababagana basaba serivisi, batazihanganirwa , uwuzafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko.

Abatuye mu Kagari ka Rusumo mu Murenge wa Butaro mu karere ka Burera nibo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru, ko mu mitangire ya serivisi zitangirwa mu kagari kabo na gahunda ya Girinka hagaragaramo ruswa mu buryo bukabije.

Umwe mu baturage yagize ati," Hano ni mu ndiri ya ruswa, ugira ikibazo ukajya kuri Mutwarasibo, akakubwira zana amafaranga, ukagera kuri Mudugudu, akakubwira ngo zana amafaranga, ukamubwira ngo rwose ndi umukene nta mafaranga mfite nkemurira ikibazo, nta ruswa ntabwo yagukemurira ikibazo wagera kuri Gitifu w'Akagari nawe nta ruswa nta kibazo yagukemurira. na SEDO, n'uriya ukuriye irondo nawe nta ruswa nta kibazo yagukemurira."

Undi muturage yagize ati" Guhera kuri Mudugudu kugeza kuw' Akagari, uw ' Umurenge ntabwo arimo ariko nta serivisi abaturage barapyinaganagaye.ufite amafaranga niwe ufite agaciro naho umukene nkanjye nta gaciro mfite."

 Abaturage bavuga muri gahunda ya Girinka harimo ruswa bahaye amazina atandukanye.

 Umwe mu baturage yagize ati "Iyo bagutumye ikiziriko uba ugiye kujyana iki? Ni ibihumbi 50.000, utayatanga ubwo Inka nyine ntibayiguha, nkatwe abakene ntabwo bayiguha udatanze ibyo 50.000. Mu nteko tujyayo ariko ntibavuga ngo runaka akwiye Girinka ahubwo bariherera nk' abayobozi, bagatoranya abantu bashaka bakaziha abakire."

 Undi muturage yagize ati"Mudugudu araza akavuga ngo njyewe munshakire agasururu ninjye byose ubikora." 

 Umwe mu baturage avuga guhabwa serivisi udasanze ruswa bigoye. Yagize ati"Muri aka gace iteye ubwoba ruswa, kuko ntabwo wagira ikibazo, bakwakire udatanze akantu."

Abaturage bavuga ko hari abayobozi  mu kagari ka Rusumo baka ruswa bavuga ko badahembwa.

 Umwe mu baturage yagize ati " Mujye mubahemba ntibaduhembeshe ku ngufu ngo ni abaturage bagomba kubahemba, bakatubabaza wababwira ikibazo ntibacyumve."

 Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline, yaburiye abayobozi bishora muri ruswa avuga ubuyobozi butazihanganira abaka ruswa abaturage.

Yagize ati " Aho bigaragaye ko hari abatanga ruswa, bajye babigaragaza nibiba ngombwa tubahane, ariko kumva ko serivisi izajya itangwa ari uko utanze akantu, ngo ni akantu ni agasururu, hari abo bita bitanu ngo ngirango, hari amoko menshi numvise ariko njyewe nta gihamya ndabona kugira ngo mbihereho tugira aho duhana ariko nkankurira n' abakozi , mbabwira ko bacira birarura, uwo tuzabona hazakurikizwa amategeko, tuzafatanya n'izindi nzego bakurikiranwe hakurikijwe amategeko." 

Meya Mukamana yakomeje agira ati "Inzego zatowe na ba Mudugudu narababwiye ngo niwumva gukorera ubukorerabushake bikunaniye utahe uvemo ariko ntabwo tuzihanganira ndetse hari n'abagiye bavaho kubera ko namenye ko baka ruswa abaturage."

Feb 13, 2026 - 11:01