Rusizi: Inyigisho ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu zahinduye ibitekerezo by’abaturage
Mu bukangurambaga Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bakoreye mu karere ka Rusizi ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu, bwahinduye ibitekerezo by’abaturage bumvaga icuruzwa ry’abantu ariko bataragira amahirwe yo kumva uko bikorwa n’impamvu zibitera.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rukomeje ubukangurambaga ku cyaha cy’icururzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi bikomeje kugarukwaho cyane muri ibi bihe abantu babeshywa ko bagiye mu kazi nyamara atari ko bimeze.
Mu karere ka Rusizi ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Mururu mu kagali ka Tara. Umuyobozi muri RIB Ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude mu kiganiro yahaye abatuye muri aka karere yabibukije ko amakimbirane mu miryango ari kimwe mu bituma abana bashukwa bakizezwa ko bagiye kuva muri ibyo bibazo byose.
Yagize ati “ Aya makimbirane mubona mu miryango rimwe na rimwe aba intandaro yo gutuma uwubashuka abona aho ahera abashuka. Akenshi amakuru y’ibyo badufatiranamo nitwe tuyitangira. Hari igihe uwo mwana abwirwa n’uwumushuka ko n’ubundi aho yarari adatuje, akamubwira ko agiye gukemura ibyo byose ugasanga umwana agiye atyo ahunga iyo myiryane yo mu miryango yacu. Gushuka wa mwana uri mu rugo rutuje, uganira n’ababyeyi be, biragorana rimwe na rimwe.”
Uyu muyobozi yagarutse kandi ku ikoranabuhanga, agaragaza ko nacyo ari kimwe mu bituma abantu bacuruzwa kuko kubwirwa akazi gahemba imishahara minini, kubeshywa urushako ibyo byose bihera ku ikoranabuhanga twirirwa dukoresha.
Yagize ati “ Aba bajijutse yewe bafite n’ubumenyi mu ikoranabuhanga barimo gushukwa, bakababeshya ko bagiye kubona imirimo mu bihugu bitandukanye, ntayo. Ahubwo bisanga mu duco twabagizi ba nabi babakoresha muri bya bindi byo kwirirwa biba za Banki bifashishije ikoranabuhanga, kandi usanga nta mafaranga babaha. Ntibashobora kubyanga kuko babikora ku gahato. Ba bandi babeshywa amashuri, urushako rwiza, imirimo itangaje, imishahara minini, nabyo akenshi bihera ku ikoranabuhanga.”
Uyu muyobozi yasabye abatuye mu karere ka Rusizi kwirinda ibyo byose kuko nta handi biganisha usibye kujya gukoreshwa imirimo itari myiza ndetse ishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye abaturaga ko umuntu atari igicururuzwa bihura n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigaragaza ko umuntu akomeye kandi ari uwa gaciro.
Yagize ati “ Itegeko rya Repubulika y’u Rwanda rigaragaza ko umuntu ari uwa gaciro kandi akomeye. Ntabwo ari igicuruzwa, ntabwo wamugereranya n’ikintu icyo ari cyo cyose. Niba tuje kwiga uburyo bwo kurwanya uwo ari we wese wafata umuntu nk’ikintu bikarangira afashwe nk’igicuruzwa, dukwiye kucyamaganira kure kuko kinyuranyije n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’andi mategeko arishamikiyeho.”
Umwe mu baturage yatanze ubuhamya bw’ukuntu yajyanwe hanze y’u Rwanda aziko agiye gukora akazi keza ariko yisanga arimo gukoreshwa imirimo y’ubucakara. Kubera gusenga Imana agira amahirwe aza kuvayo agaruka mu gihugu ari nabyo byakoze ku mutima cyane bituma benshi bari muri iki kiganiro batahana inyigisho zihindura ibitekerezo byabo.
Umuturage witwa Obel Uwimana, utuye muri aka karere nawe yagaragaje ko amakuru y’icuruzwa ry’abantu bayumvaga ariko ntibasobanukirwe neza kuko bumvaga mu karere ka Rusizi nta bihari.
Yagize ati “ Amakuru twayumvaga ariko ntidusobanukirwe neza kuko twabyumvaga ariko twumva ko hano iwacu nta bihari. Amakuru tumaze guhabwa twumvise koko bibaho.”
Yakomeje agira ati “ Amakimbirane mu muryango atera ubukene, bigatuma bamwe bava iwabo bagiye kwishakira imibereho ahandi cyangwa bagiye gushaka ubuhungiro ku bw’umutekano wo mu rugo iwabo, nabyo rero nabyo numvise byaba intandaro y’icuruzwa ry’abantu.”
Uyu muturage yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane ariko kandi buri wese agahagurikira gukora ndetse bakibuka guha abana uburere bwiza, ababyeyi bakirinda ubusinzi kuko abona ari byo biba intandaro y’amakimbirane mu miryango ari na kimwe mu ntandaro y’icuruzwa ry’abantu.
Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka ari two Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.


Kinyarwanda
English
Swahili









