Kivu y'Epfo: Umwuzure ukaze wangirije abatuye mu gace ka Fizi
Umwuzure ukaze wibasiye agace ka Kasaba, muri teritwari ya Fizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Majyepfo ya Kivu, kuva mu ijoro ryo ku ya 8 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2025.
Uyu mwuzure watewe n’amazi menshi y’ikiyaga cya Tanganyika cyari cyuzuye, bituma abaturage benshi baburirwa irengero ndetse hangirika n’ibintu byinshi.
Actualitecd , ivuga ko uyu mwuzure wajyanye amazu hafi ya yose muri ibyo bice arengerwa n’umucanga.
Umuyobozi w'umurenge wa Ngandja, Akili Bernard, yerekana ko umubare w'abantu batwawe n’umwuzure kutamenyekana kugeza ubu, bakaba bakirimo gushakishwa.
Ati: "Ikiyaga cya Tanganyika cyuzuye, gitangira kumena umucanga n'amabuye, ndetse gitwara amazu menshi i Kasaba. Imirambo myinshi yaburiwe irengero ntiraboneka. Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko amazu yasenyutse, ubwato bwaburiwe irengero , n'ibindi bitandukanye".
Ibi biza, byibasiye aka gace nyuma y’amezi macye ashize, ibintu nk'ibi bibaye mu gace ka Kakone, mu Majyepfo ya Babungwe, bituma hapfa abantu benshi.
Mu guhangana n’ayo makuba, ubuyobozi bw’ibanze burahamagarira abayobozi muri Fizi ndetse n’abintara ya Kivu y’Epfo gutabara abagizweho ingaruka n’ibyo biza babuze byose.


Kinyarwanda
English
Swahili









