Abanyarwanda barashishikarizwa kwitabira gukoresha AI mu kuzamura umusaruro w'igihugu
I Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya kane y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igamije guteza imbere Siyansi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi (STI), ihuza abayobozi bakuru barimo abaminisitiri, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abahanga mu ikoranabuhanga baturutse mu bihugu bigize uyu muryango.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2026 izamara iminsi itatu, igamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu bya EAC mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye mu karere.
Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, hibanzwe cyane ku ruhare rw’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence - AI), rimaze gutangira kugira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’imiyoborere. Abitabiriye inama bagaragaje ko AI ifite amahirwe menshi mu kuzamura ubukungu, kongera umusaruro no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Hanagarutswe ku kamaro ko kongera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, guteza imbere ubushakashatsi bufite ireme no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu, kugira ngo AI ikoreshwe mu buryo bufasha abaturage bose kandi buteza imbere uburinganire mu iterambere.
Minisitiri w'ikoranabuhanga na Innovation Ingabire Paula yavuze ko gukoresha AI mu Rwanda byizewe.
Ati "Amakuru yacu aguma mu maboko yacu, uburenganzira bw’abaturage bacu burindwa n’amategeko yacu, sisiteme za AI zigaragaza indangagaciro zacu, kandi inyungu z’ubukungu zituruka kuri AI muri Afurika y’Iburasirazuba zigirira akamaro Abanyafurika y’Iburasirazuba."
Abayobozi batandukanye bashimangiye ko ubufatanye mu karere ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo bihari no kubyaza umusaruro amahirwe mashya azanwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Iyi nama itegerejweho gutanga imyanzuro izafasha ibihugu bya EAC gushyira imbaraga hamwe mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga, by’umwihariko hibandwa ku gukoresha AI mu buryo burambye kandi bugirira akamaro abaturage b’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









