issa
Nyamirambo: Impungenge ku baturage batagira ubwiherero

Jul 31, 2025 - 15:04
 0

Mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, haracyagaragara abaturage badafite ubwihero bwujuje ubuziranenge.

Bamwe mu batuye muri aka gace kakgaragaramo icyaro babwiye UKWELITIMES, ko hari abaturage bo muri aka gace batagira ubwihero bwujuje ubuziranenge bitewe n’imiterere yako.

Bavuga ko kuba aka gace karimo icyaro ari bimwe mu bituma hakigaragara abaturage bafite ubwiherero bwubakishije ibiti ndetse butanatwikiriye.

Bavuga ko ubuyobozi bwagakwiye gukora ubukangurambaga bugashishikariza bamwe mu baturage bo muri aka Kagari ka Rugarama n’Akagari ka Gasharu kugira ubwihero bwujuje ubuziranenge.

Karimunda Viateur yagize ati “ Erega aha ni mu cyaro niyo mpamvu wabonye hari abaturage bafite ubwihero bwubakishije ibiti n’ubudasakaye gusa hakwiye ubukangurambaga kugira ngo bashishikarizwe kugira ubwiherero bwiza.”

Undi muturage witwa Nyabyenda,we avuga ko yabuze ubushobozi kugira ngo yubake ubwiherero bwujuje ubuziranenge.

Ati “ Nabuze amafaranga kugira ngo nubake ubwiherero bwiza, ubuse kurya byaba ari ikibazo hanyoma nkabona amafaranga yo kubaka ubwiherero n’ayo kubusakara koko?”

Muhawenimana Alice, we yavuze ko yatunguwe cyane n’ubwiherero butujuje ubuziranenge bukigaragara mu ngo zimwe na zimwe zo muri aka gace.

Ati “ Njye nigeze gukubwa ntira ubwihero ariko nkibugeramo nahise nsohoka bwangu bitewe n’uburyo bwari bumeze ikindi nabonaga nimbukandagiraho ibiti bibwubakishije birahita bicika nkagwamo kubera uburyo byari bimeze binashaje cyane.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rugarama n’ubw’Umurenge wa Nyamirambo bwo bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo.

Jul 31, 2025 - 15:54