UR Huye: Abafite ubumuga bahawe ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habereye umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu muri iyo Kaminuza ndetse n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse n’abaturutse mu mushinga wa Mastercard usanzwe ufasha bamwe mu banyeshuri biga muri iyo Kaminuza.
Iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abafite ubumuga barangwe n'amarangamutima meza ajyanye n’ubudaheranwa.”
Uyu munsi ubusanzwe uba buri mwaka tariki ya 3 Ukuboza, uretse ko icyo gihe wahuriranye na gahunda yo guteza imbere urubyiruko, twifuza gufatanya imbaraga mu guteza imbere Afurika bityo wimurirwa kuri uyu wa 10 Ukuboza uyu mwaka.
Ni igikorwa cyatangijwe no kwibutsa abari bitabiriye ko kugira ubumuga bitavuze kubura ubushobozi, aho Umuyobozi uhagarariye abandi mu banyeshuri bafite ubumuga biga muri iyi Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Niyigena Lucien, yavuze ko hakiri imbogamizi ku bafite ubumuga kuko hakiri benshi bakibafata nk’abadafite ubushobozi ndetse bakanabaheza binyuze mu guhabwa akato.
Ati “Nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho birimo kwita ku bafite ubumuga mu rwego rwo guhabwa ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, gusa haracyari imbogamizi kuko hari benshi bagifata abafite ubumuga nk’abadafite ubushobozi. Rimwe na rimwe haba hari n'amahirwe nabo abareba ntibayahabwe binyuze mu guhenzwa. Gusa icyo dushimira ubuyobozi ni uko abafite ubumuga nabo bahawe amahirwe yo kwiga nk’abandi kandi bakaba bemerewe nk’ibyo abandi bantu bemerewe.”
Uwiduhaye Asiell, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga biga muri iyo Kaminuza y’u Rwanda, aganira na UKWELITIMES yavuze ko yavutse ari muzima ariko ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yaje kugira uburwayi bukomeye bikaza kurangira bimuviriyemo ubumuga, uretse ko ibyo bitamuciye intege ngo yumve ko ubuzima bwe burangiye.
Ati “Nanjye navutse ndi muzima nk’abandi ariko ubwo nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nibwo nagize uburwayi bukomeye bumviramo ubumuga. Icyo gihe nariyanze numva nanze ubuzima bwanjye n'imibereho yanjye bitewe ahanini n’uko nabonaga ubuzima bwanjye bwari buhindutse ndetse n’uko abantu bamfataga.
Ariko icyo abantu bakwiye kumenya ni uko kugira ubumuga ntaho bihuriye n’imikorere nk’uko benshi babitekereza. Benshi bazi ko nta bushobozi tugira, ariko siko biri kuko ubu ndiga kandi ngatsinda neza kurusha yewe na bamwe badafite ubumuga.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nyirahabimana Theresie, yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu gufasha no korohereza abanyeshuri bafite ubumuga biga muri iyo Kaminuza birimo kubashakira ibikoresho ndetse no kubafasha mu myigire yabo mu buryo bushoboka buboroheye.
Yagize ati “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi bafite ubumenyi nk’abandi, bafite ibitekerezo byiza nk’abandi ndetse barashoboye. Bityo rero tugomba kumva ko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.
Hari abantu bihunza abafite ubumuga bakabafata nk’aho atari abantu nk’abandi gusa ntabwo bikwiye kuko ni abantu nk’abandi. Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibivuga, abafite ubumuga bakwiye kurangwa na marangamutima meza ndetse ajyanye n’ubudaheranwa. Rwose ntabwo dukwiye guheza bagenzi bacu ngo nuko bafite ubumuga kuko ibyo dukora nabo babikora kandi neza.”
Ni igikorwa cyasojwe no guha inkoni zera abafite ubumuga ndetse n’imbago kuri bamwe. Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri ubu higa abanyeshuri bafite ubumuga bagera kuri 83 barimo abakobwa 36 ndetse n’abahungu 47.


Kinyarwanda
English
Swahili









