issa
Kenya yazamuye imyaka yemerera abantu kunywa inzoga

Jul 31, 2025 - 15:19
 0

Guverinoma ya Kenya yashyizeho amabwiriza mashya abuza kunywa inzoga abantu batarageza ku myaka 21, ibikomeje guteza impaka zikomeye nyuma y’uko Ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Nacada) gitangaje aya amabwiriza mashya agamije kugabanya ikoreshwa ry’inzoga by'umwihariko mu rubyiruko.

Aya mabwiriza avuga ko imyaka yo kunywa inzoga iva kuri 18 ikajya kuri 21, ndetse akabuza n'abazicuruza mu masoko manini n'amaresitora, kuzigurisha ku bantu batarageza imyaka 21. Ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi bantu bakurikirwa cyane nabo babujijwe kwamamaza inzoga. 

Nacada ivuga ko aya mabwiriza agambiriye kurengera urubyiruko n’ubuzima rusange, ariko abacuruzi n’abakora inzoga babyamaganiye kure, bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku bukungu ndetse n’imirimo myinshi.

Ishyirahamwe ry’inganda zikora inzoga muri Kenya, ryavuze ko ritigeze ribazwa kuri iyi politiki, kandi ko ikwiye gusuzumwa neza mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

Abasesenguzi baravuga ko nubwo kurwanya ubusinzi ari ingenzi, hakenewe uburyo bwumvikanyweho hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa bose.

Kenya nk'igihugu kiri mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yiyongereye ku mu bikomeje gukaza ingamba zo kurwanya ubusinzi by'umwihariko mu rubyiruko. U Rwanda rusanzwe rufite itegeko ryemera ko uwemerewe kunywa inzoga ari umuntu urengeje imyaka 18, gusa hakaba hari gahunda zirimo nka 'TunyweLess' igamije gushishikariza abantu kunywa inzoga nke. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kenya yazamuye imyaka yemerera abantu kunywa inzoga

Jul 31, 2025 - 15:19
Jul 31, 2025 - 16:31