Kigali: Umusore wabaswe n’ingeso yo kwikinisha arasaba ubufasha
Umusore witwa Habiyambere w'imyaka 39 y’amavuko utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugege avuga ko yugarijwe n’ingeso yo kwikinisha ndetse ajya agerageza kubire ariko bikamunanira.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye na UKWELITIMES, yemeje ko amaze imyaka myinshi yikinisha ndetse byatangiye kumugiraho ingaruka zitandukanye mu buzima bwe.
Avuga ko bitewe n’uko amaze igihe kirekire yikinisha, ubu atagipfa kwifuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’igitsina gore ndetse n’iyo abigerageje ahita arangiza.
Yagize ati “ Mbonye umuti ubinkuraho nawunywa kubera ko ubu sinkifuza inkumi n’imwe ahubwo iyo mbitekereje mpita nikorera akanyamerika bikarangira ikindi kandi n’iyo mbigerageje mpita ndangiza ako kanya.”
Yemeza ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 17 ubwo yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.
Ati “ Nabitangiye niga muri Interina muri icyo gihe njye na bagenzi banjye twakoreshaga amavuta cyangwa isabune”
Yakomeje avuga ko mu Cyumweru ashobora kwikinisha inshuro zigera ku 10 ndetse yifuza kubireka kubera.
Ati “ Kwikinisha bambwiye ko ari bibi gusa icyo bimfasha n’uko bindinda kujya mu bagore ariko nyuma yo kumenya ko atari byiza mba nifuza kubireka n’uko byananiye kuko igitsina cyanjye ntikigira imbaraga n’iyo nkoze ibintu mpita ndangiza abakobwa bakanca amazi.”
Amakuru dukesha urubuga aufeminin.com, avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu barwayi 1,000 b’igituntu, abagera kuri 414 muri bo bagitewe no kwikinisha. Ibi kandi ngo bishobora no kuba intandaro yo kurwara umutima, impyiko, umwijima ni zindi ndwara zishobora kubahitana harimo no kwangirika k’umuyoboro utwara amaraso mu gitsina.


Kinyarwanda
English
Swahili








