Iran iri guhiga agatwe ka Benjamin Netanyahu
Tasnim, ikinyamakuru cyo muri Iran cyashyize hanze inkuru ivuga ko ingabo zo mu mutwe udassnzwe 'IRGC' biyemeje guhiga Benjamin Netanyahu kugeza babonye agatwe ke.
Ubuyobozi bw'igisirikare gishinzwe kwivuna abanzi imbere no hanze y'igihugu 'IRGC' bwashyize hanze itangazo rivuga ko nubwo Benjamin Netanyahu yabeshye isi ko akiri muzima, bari kumuhigira hasi no hejuru mu guhorera amaraso y'abanya Iran yamenetse.
Turi ku munsi wa 18 w'intambara ishyamiranyije Amerika, Israel na Iran. Abayobozi 40 bakomeye barimo n'umuyobozi w'ikirenga Ayatollah Ali Khamenei barishwe.
Ntabwo byashimishije Iran, noneho yiyemeza gusha uko yakwica minisitiri w'Intebe wa Israel.
Tasnim, ikinyamakuru cyo muri Iran cyashyize hanze inkuru ivuga ko ingabo zo mu mutwe udassnzwe 'IRGC' biyemeje guhiga Benjamin Netanyahu kugeza babonye agatwe ke.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran, Abbas Araqchi ku wa mbere w'icyi cyumweru yabwiye itangazamakuru ryo muri Iran ko nta biganiro bifuza, ikindi kandi ko bazakomeza intambara kugeza ku mwuka wa nyuma.
Yasobanuye ko nibura Amerika na Israel biboneye n'amaso yabo imbaraga za Iran mu gisirikare.


Kinyarwanda
English
Swahili









