
Elon Musk, mu nzira zitandukanya n’ubutegetsi bwa Trump
Umuyobozi w’ikigo cya Tesla, Elon Musk, yatangaje ko guhera muri Gicurasi (05), agiye gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Avuga ko ashaka kwibanda ku kigo cye gikora imodoka z’amashanyarazi "Tesla" kimaze iminsi gihura n’ibibazo bityo ko kubifatanya no gukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Trump byakomeza kumusubiza inyuma.
Iki kigo cya Tesla, giherutse kwitangariza ko umusaruro w’ihembwe cya mbere cy’uyu mwaka utagenze neza, ahanini bitewe n’ubufatanye bukomeye Elon Musk yari afitanye n’ubutegetsi bwa Trump.
Musk nk’umunyamafaranga ni we wayoboye komisiyo yihariye yiswe “Doge”, yashinzwe kugabanya amafaranga akoreshwa n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Elon Musk yavuze ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’urwango rudafite ishingiro byagaragajwe ku bakozi n’ikimenyetso cya Tesla byagize ingaruka mbi ku isoko mpuzamahanga.