
Producer Loader yavuye muri Jivah Records
Gisubizo Kelly uzwi nka Producer Loader amaze iminsi avuye muri studio yitwa Jivah Records yakoreraga mu karere ka Kicukiro ahazwi nko ku Muyange.
Producer Loader yatandukanye na Jivah Records nyuma y'uko hari ibyo atumvikanye n'iyo studio.
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni yagize ati"Nibyo singikora muri Jivah Records kuko hari ibyo tutumvikanye mpitamo kugenda. Ubu ndi muri studio yanjye mu rugo".
Producer Loader yageze muri Jivah Records avuye muri Feliz Music. Aho hose yanyuze ntiyahatinze. Ni umwe mu bari kwitwara neza mu gutunganya imiziki no kuririmba nk'inzozi ashaka gukabya.
Yashyize ibiganza kuri Ogera ya Bruce Melodie na Bwiza; indirimbo yakoreshejwe mu bihe byo kwamamaza umukuru w'igihugu mu matora aheruka mu 2024.Kugeza n'ubu aho itewe irikirizwa.
Mu Ugushyingo 2024 yakoranye na Davis D iyitwa Lolo yamufunguriye amarembo mu kuririmba nk'umuhanzi.
Magingo aya Jivah Records yafunze imiryango nyuma yo kudahuza na Producer Loader wari warahawe byose ariko akananirwa kwishyura ubukode bw'inzu iyo studio yakoreragamo. Nyuma nyirinzu yongereye ubukode biba ngombwa ko Producer Loader abwira nyiri Jivah Records ko bagomba kwimuka.
Mu gihe cyo kwimuka, Producer Loader yasenye icyumba cyarimo studio nkuko yabihamirije Ukwelitimes. Ati" Urabizi ko iyo wimura studio kubera Sound Proof hari ibisenyuka".
Nyuma rero nyiri studio yasannye ibyangijwe na Producer Loader bimukira mu yindi nyubako ariko kubera ko Producer Loader atashoboye kwishyura ibyo yasabwaga yasabwe imfunguzo za Studio agenda gutyo.
Nubwo avuga ko yatandukanye n'umukoresha we neza siko kuri kuko yagiye adafite aho yerekeza.
Producer Loader yavuye muri Jivah Records