Kenny Sol yishongoye kubamutega iminsi

Kenny Sol yishongoye kubamutega iminsi

Apr 23, 2025 - 14:50
 0

Umuhanzi Kenny Sol yatangaje ko hari abantu baje mu muziki nyuma ye bamusigaye agihagaze, ndetse avuga ko mbere y'uko hari abantu batangira kumwizereramo bagakorana yari umuhanzi ukomeye.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko mbere y'uko hagira umuntu n'umwe umwizereramo bagakorana yahoze akora umuziki kandi neza.

Yunzemo ko hari abantu benshi baje mu muziki nyuma ye, ariko ntibawumaramo kabiri bahita babivamo.

Ati "Bamwe baje nyuma yanjye, none bamaze kubivamo, ariko ndacyahari kandi mpagaze bwuma. Ibi nahoze mbikora na mbere y'uko hagira umuntu n'umwe unyizereramo."

Kenny Sol yashimangiye ko ari indwanyi kandi abikesha impano n'umugisha yahawe n'Imana.

Yashimiye umuryango we n'abafana be bamubaye hafi muri urwo rugendo rwose, agaragaza ko ubufasha bamuhaye aribwo bwamugize udahagarikwa.

Uyu muhanzi akaba asanzwe abarizwa mu nzu ya 1:55AM aho mu minsi yashize inkuru zagarukwagaho ko atishimiye kuhaba, ariko nawe akavuga ko ntakibazo na kimwe afite.

Ni mu gihe kandi muri iyi nzu hari kuvugwa umwuka utari mwiza ndetse bakaba baraye basohoye itangazo bavuga ko hari impinduka ziri gukorwa muri iyi nzu mu bijyanye n'ubuyobizi kugira ngo bakomeze gukora neza.

Kenny Sol aratangaza ko mbere y'uko hari abamwizereramo bagakorana yari asanzwe akora kandi neza

Kenny Sol yishongoye kubamutega iminsi

Apr 23, 2025 - 14:50
Apr 23, 2025 - 14:55

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.