
Yatorejwe gukunda Imana muri Kiliziya gatolika no muri ADEPER ashatse kuririmba izisanzwe ubushake bw’Imana bumusunikira kuririmba umukunzi uruta abandi.
Eric Niyonkuru wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda, mu buzima bwe butatandukanye na muzika, akifuza kuririmba indirimbo zisanzwe (urukundo hagati y’abasore n’inkumi) ubushake bw’Imana bumusunikira kuririmbira Imana.
Muri iyi nkuru turibanda ku makuru mutamenye. kumuramyi Eric Niyonkuru kurubu utuye mu gihugu cya Finland, giherere mu Burayi bw’amajyaruguru yahishuye imbarutso y’ububyutse afite.
Eric Niyonkuru warerewe mu itorero rya ADEPER Cyahafi, yakuriye muri korari yo mu cyumba cyo kucyumweru. Yatojwe kuririmbira Imana, kuva akiri muto. Mu mashuri yisumbuye yize mu bigo by’abihaye Imana ndetse barushaho kumushyigikira mu gukora indirimbo zihimbaza Imana.
Imigani 22:6 ‘’Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.’’
Uyu muramyi, ni umwe mu musaruro wiyongera kubandi baramyi, barerewe muri iri torero ADEPER. Usibye kuba yaravukiye muri iri totero, ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye mu kigo cy’abihaye Imana, impano ye yakomeje kurerwa.
Hahati y’igihe n’agahe, hanyuzemo igihe Eric Niyonkuru ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye, yatangiye kuririmba indirimbo z’urukundo (sisanzwe), gusa ntiyazamamaza. aganira na UKWELI TIMES. Yagize ati:
‘’Ndibuka ngeze mumashuri yisumbuye nahise ntagiza itsinda ryitwa Power Boys. Twaririmbaga indirimbo z’urukundo, nitwe twabyinaga mu birori byo kuwa gatandatu mu kigo gusa numvaga ntari mu muhamagaro Imana ishaka.’’
Umuramyi Eric Niyonkuru avuga ko, nubwo bakoraga izo ndirimbo, Eric atashishikazwaga no kuzamamaza ahubwo zimwe mu ndirimbo zivuga Imana we n’iri tsinda bamamaye kundirimbo ‘Tunogeri Imana’ indirimbo bakoze bakayigiriraho umugisha.
Iyi ndirimbo ‘Tunogeri Imana’ Padiri w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, yayiteye inkunga ikorwa mu buryo bw’amajwi, bukaba bwari u bwa mbere Eric ageze muri situdiyo.
Eric yadutangarije ko yifuje gukora izindi ndirimbo z’urukundo gusa umutimanama ntiyemeranywa nayo.
‘’Icyo gihe nasabye umubyeyi wanjye (Papa) kunshyigikira nkakora izindi ndirimbo, yewe yampaye n’amafaranga, gusa nza kuyamusubiza ngo abe ayambikiye numvaga icyo gihe ntarahamya neza ko nakora indirimbo zisanzwe..
Eric avuga yakomeje guhanga ndetse ubwo yakoraga mu bitangazamakuru mu Rwanda,harimo Inyarwanda, Igihe n’ahandi hatandukanye, impano yo kuririmba yahoraga imukirigita.
Ubwo uyu muramyi Eric Niyonkuru yimukiraga mu Burayi, Itorero rya Finland ry’abaye imbarutso yo kongera kubyutsa impano ye.
Magingo aya Eric ubayeho ubuzima bwo gusenga Imana, byamwongereye ihishurirwa k’ubutumwa bwiza Isi ikeneye mu ndirimbo.
Eric Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo 3, arizo Atatenda, Yakoze Imirimo niheruka yise Nahimbazwe.
Mu gihe kiri imbere azashyira hanze indirimbo yakoranye n’umufasha we. Umuramyi Eric Niyonkuru uri gukora kuri Album ye ya mbere, agisengera ngo ihabwe izina. https://www.youtube.com/watch?v=xMbNIyHUFb8&ab_channel=EricNiyonkuru