Umusizi Karire Odile yahanze umuvugo witsa ku buzima bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 8, 2025 - 11:34
 0

Karire Odile yahanze umuvugo ugaruka ku mateka y'u Rwanda by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye nabo batanga umusanzu wabo binyuze mu bihangano.

Karire Odile nawe nk'umwe mu bahanzi nyarwanda by'umwihariko ubarizwa mu gisata cy'ubusizi, yahanze umuvugo ugaruka ku mateka y'u Rwanda by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muvugo yise 'Iwacu', Karire aba agaruka k'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza guhungira mu mahanga nyuma akaguruka kubera Leta y'Ubumwe.

Aganira na Ukweli Times, yagize ati "Ni umuvugo uvuga ku buzima bw'Umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gusa agahungira mu mahanga nyuma akagaruka kubera Leta y'Ubumwe (Inkotanyi)."

Akomeza yitsa ku buzima bwo mu mahanga, uwarokotse Jenoside aba abayemo umunsi ku munsi, agahora yibuka iwabo mu Rwanda gusa nyuma akaza gutaha yumvise inkuru nziza y'uko Inkotanyi zabohoye igihugu.

Uyu muvugo wawusanga ku rubuga rwa YouTube, shene ya Karire Odile ushakishije "Iwacu Karire Odile". 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Umusizi Karire Odile yahanze umuvugo witsa ku buzima bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 8, 2025 - 11:34
Apr 8, 2025 - 12:18
 0
Umusizi Karire Odile yahanze umuvugo witsa ku buzima bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Karire Odile yahanze umuvugo ugaruka ku mateka y'u Rwanda by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye nabo batanga umusanzu wabo binyuze mu bihangano.

Karire Odile nawe nk'umwe mu bahanzi nyarwanda by'umwihariko ubarizwa mu gisata cy'ubusizi, yahanze umuvugo ugaruka ku mateka y'u Rwanda by'umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muvugo yise 'Iwacu', Karire aba agaruka k'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza guhungira mu mahanga nyuma akaguruka kubera Leta y'Ubumwe.

Aganira na Ukweli Times, yagize ati "Ni umuvugo uvuga ku buzima bw'Umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gusa agahungira mu mahanga nyuma akagaruka kubera Leta y'Ubumwe (Inkotanyi)."

Akomeza yitsa ku buzima bwo mu mahanga, uwarokotse Jenoside aba abayemo umunsi ku munsi, agahora yibuka iwabo mu Rwanda gusa nyuma akaza gutaha yumvise inkuru nziza y'uko Inkotanyi zabohoye igihugu.

Uyu muvugo wawusanga ku rubuga rwa YouTube, shene ya Karire Odile ushakishije "Iwacu Karire Odile". 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.