Abarenga 3200 barumwe n’imbwa mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, abaturage 3.227 barumwe n’imbwa, abagera kuri batanu bandura ibisazi byazo byahitanye bane muri bo.
Iyo mibare itangwa na RBC yavuye muri Raporo z’ubuzima za 2025, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare ariko ka mbere gafite umubare munini w’abarumwe n’imbwa bagera kuri 392, Huye ikaba iya Kabiri n’abantu 352.
Iyo raporo kandi igaragaza ko Akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa Gatatu n’abantu 249, Gatsibo ikaza ku mwanya wa Kane n’abantu 225 mu gihe Musanze yo iza ku wa Gatanu n’abantu 216.
Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje ko umwaka wa 2030 uzarangira bararanduye ibisazi by’imbwa.
Yavuze ko zimwe mu ngamba bafite harimo kubarura imbwa zose ziri mu gihugu, kuzikingira n’ubukangurambaga mu bantu bose ku kuntu bakwirinda kurumwa n’imbwa.
Yahize ati “ Niba umuryango w’Abibumbye uvuga gukingira 70% twe turashaka ko biba 100%, turashaka ko buri mbwa yose iri mu gihugu yaba ari izerera, yaba ari iri mu rugo iyo mbwa igomba kuba ikingiye ku buryo n’uwo yaruma twasigara tuvura ibikomere ariko tuziko itamuteye indwara y’ibisazi.’’
RBC igaragaza ko 40% by’abantu barumwa n’imbwa ari abana bari munsi y’imyaka 15.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko nyuma yo kubona ko bari mu turere 10 twa mbere turimo abaturage benshi barumwe n’imbwa, bafashe ingamba zirimo kubanza kubarura imbwa n’injangwe ziri muri aka Karere.
Yagize ati “Kugeza ubu twabonye imbwa 948 ndetse n’injangwe 374 ariko turacyakomeza kuko hari n’ishobora kuba yabwaguye, ariko ubu dufite imibare y’ibanze dushobora guheraho dukingira ariko hamwe n’abafatanyabikorwa turi no gukona zimwe na zimwe kugira ngo tugabanye za zindi abantu boroye ariko badashoboye kuzitaho.’’
Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kugira ngo igihugu kivuge ko kiri mu rugendo rwiza rwo kurwanya ibisazi by’imbwa ari uko nibura buri mwaka gikingira 70% by’imbwa zose.
Urutonde rw'Uturere 10 twa mbere twagize abantu benshi barumwe n’imbwa:
1️⃣ Nyagatare: 392
2️⃣ Huye: 352
3️⃣ Gasabo: 249
4️⃣ Gatsibo: 225
5️⃣ Musanze: 216
6️⃣ Kayonza: 206
7️⃣ Nyamasheke: 182
8️⃣ Nyarugenge: 178
9️⃣ Ngoma: 176
???? Muhanga


Kinyarwanda
English
Swahili









